Agakingirizo mu rugamba rwo guca VIH/SIDA ikazahinduka amateka mu 2030

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Gashyantare 13, 2024
  • Hashize imyaka 2
Image

Ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Agakingirizo, ku wa 13 Gashyantare 2024, wizihijwe ku nshuro ya 15 byagarutsweho ko ikoreshwa ry’ agakingirizo ruzatuma nta bwandu bwa virusi itera SIDA bizakomeza guhererekanya, ahubwo izahinduka amateka.

Dr Ikuzo Basile, Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya SIDA mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), yagarutse ku ntego y’uko VIH/izaba ari amateka mu 2030 agaragaza ingamba zatangiye gushyirwa mu bikorwa zigamije gukumira ubwandu bushya.

Yagize ati: ” Hari byinshi bimaze gukorwa mu guhangana na VIH/SIDA birimo kugeza udukingirizo ahantu hatandukanye kuko bifasha gukumira unwandu bushya, kuko iyo hakoreshejwe neza gakumira ubwandu.”

Hizihijwe Umunsi Mpuzamahanga w’agakingirizo

Izindi ngamba yagaragaje harimo ubukangurambaga n’amahugurwa kugira ngo abantu b’ingeribzose bagire amakuru byayo kuri VIH, kugira gahunda zihariye zo gupima abantu ku buntu kugira ngo bamenye uko bahagaze,gufatanya n’abafatanyabikorwa, kwegereza abantu serivise zijyanye na VIH kugera ku bigo nderabuzima.

Yavuze ko ari uruhare rwa buri wese mu guhangana na virusi itera SIDA.

Umuyobozi w’Umuryango Urwanya SIDA ukanita ku banduye virusi itera SIDA, AHF Nteziryayo Narcisse yatangaje ko agakingirizo gakora byinshi.

Ati: “Agakingirizo ni ingenzi mu gukumira ubwandu bushya bwa VIH, gutwara inda zitateganyijwe n’ibindi.

Agakingirizo gafite byinshi gafashamo

Kwizihiza uyu munsi mpuzamahanga wahariwe agakingirizo, bifasha kwibukiranya ibyiza byo kugakoresha no gukuraho akato.”

Ku bijyanye no kutwegera abantu, yanaboneyeho gutangazwa ko AHF itanga udukingirizo turi hagati ya miliyoni 4 na 5 ku mwaka mu gihe igihugu cyo cyinjiza miliyoni 30 z’udukingirizo.

Yavuze ko udukingirizo tuboneka hirya hino ku makiyosike cyane cyane ahahurira abantu benshi, ku bigo nderabuzima no ku bitaro, ku buryo nta cyabuza buri wese kugezwaho serivisi zijyanye na VIH.

Zimwe mu mbogamizi zagaragajwe ku ikoreshwa ry’agakingirizo harimo inzitizi y’umuco ahakigaragara akato ku bijyanye n’agakingirizo, ikibazo cy’imyumvire, kugirira umurwayi ibanga,…

Umwe mu rubyiruko rwari mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’agakingirizo yasabye ko bajya bagirirwa ibanga mu gihe baje muri serivise z’imyororokere.

Naho ku bijyanye n’umuco hazakomeza ubukangurambaga kugira ngo imyumvire ku ikoreshwa ry’agakingirizo ihinduke.

Ubwandu bwa virusi itera SIDA mu Rwanda buri kuri 3%.

Buri wese akangurirwa kwipimisha kugira ngo amenye uko ahagazendetse no gutinyuka kugura no gukoresha agakingirizo kuko isoni zitaguranwa ubuzima.

Umunsi Mpuzamahanga w’agakingirizo wizihizwa ku munsi ubanziriza Umunsi w’abakundana.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Gashyantare 13, 2024
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE