Kwitinya ni yo nzitizi nyamukuru ituma abagore badakorana n’ibigo by’imari

  • KAMALIZA AGNES
  • Gashyantare 13, 2024
  • Hashize imyaka 2
Image

Hari abagore bagitinya kugana ibigo by’imari bitewe no kutabigiraho amakuru ahagije, ariko bashishikarizwa n’ubuyobozi ndetse n’ibigo by’imari kubigana kuko bibitaho by’umwihariko.

Bavuga ko hari amakuru menshi batamenya ahabwa abagore bagana ibigo by’imari bakisanga mu ruzitiro rwo kutamenya,bagasaba ko bajya bahabwa amakuru.

Nzamukosha Happy avuga ko kutagira amakuru ndetse no gutinya bikibazitira mu kugana ibigo by’imari.

Ati: “Hari amahirwe atandukanye ateza abagore imbere, dushobora kugira mu bijyanye no gukora imishinga itandukanye wenda twagannye ibyo bigo by’imari, ariko ugasanga ntidufite amakuru yaho twakura ayo mafaranga, ugasanga bituma abagore bakomeza gusigara inyuma mu gukorana n’ibigo by’imari.”

Abayera Josiane we agaragaza ko ubushobozi bwa bamwe mu bagore bukiri hasi kuko nta makuru ahagije bafite.

Ati: “Turacyafite ikibazo cyo kudafunguka, abayobozi bakwiye kudufasha tugatinyuka ku buryo twatinyura n’abandi bo hasi.”

Yongeyeho ko ibigo by’imari hari abatinya kubigana bitewe n’uko hari abagifite imyumvire ko ari iby’abantu bafite ubushobozi buhambaye.

Uwingabire Solange, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri COPEDU PLC, avuga ko abagore batinyutse kugana ibigo by’imari ariko bitari ku kigero gishimishije, bagikeneye gufashwa no gusobanurirwa uburyo babika amakuru yabo, mu gihe abataratinyuka kubigana abashishikariza kwigirira icyizere cyane ko hari amahirwe abagenewe kandi badasabwa inyungu nyinshi.

Ati: “Muri rusange abagore bamwe baritinyutse ariko ntituragera ku kigero dushaka, abataratinyuka bakeneye kwegerwa kandi n’Umukuru w’Igihugu yabagiriye icyizere ubu umugore ari ku isonga mu Rwanda. iyo ndebye mu bindi bigo by’imari umugore wese uri muri serivise y’inguzanyo yitabwaho, bakwiye kuza bakatwegera kuko turabigisha kandi turabafasha iterambere rirakataje”.

Kayesu Geneve ni Umuyobozi uhagarariye inama y’igihugu y’abagore mu Mujyi wa Kigali, ashishikariza abagore cyane cyane abakiri bato, gukura biyumvisha ko badakwiye gutinya kujya mu nzego izo ari zo zose kuko barimo abayobozi kandi bakomeye.

Icyegeranyo cy’ubushakashatsi bukorwa bugamije kongera ubumenyi mu bijyanye n’imari FINSCOPE cya 2020, kigaragaza uburyo Abanyarwanda bagerwaho na serivisi z’imari, kigaragaza ko abantu bakuru bagera kuri serivisi z’imari zanditse ari 77%, aho abagabo bagera kuri serivisi z’imari ari 81% mu gihe abagore ari 74%, bivuze ko hakiri icyuho kingana na 7%.

  • KAMALIZA AGNES
  • Gashyantare 13, 2024
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE