Impamvu ibicuruzwa bikurwa ku isoko ry’u Rwanda hari abamaze kubikoresha 

  • KAMALIZA AGNES
  • Gashyantare 13, 2024
  • Hashize imyaka 2
Image

Mu Rwanda hakunze kugaragara ibicuruzwa bimwe na bimwe birimo ibiribwa, imiti, ndetse nibindi bikurwa ku isoko kandi abaturage baba bamaze kubikoresha. 

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge (RSB) kikavuga ko biterwa n’uko ibyo bicuruzwa bitujuje ubuziranenge, aho usanga ibyinshi muri byo biba byaninjiye mu buryo bwa magendu, ibindi bikangirika bitewe n’uburyo byafashwe. 

Umuyobozi Mukuru wa RSB Ryamond Murenzi, yabigarutseho mu kiganiro n’Itangazamakuru ku wa 12 Gashyantare 2024, mu gihe i Kigali hateraniye Inama y’iminsi ine y’impuguke ziturutse mu bihugu 28, hirya no hino muri Afurika. 

Izo mpuguke ziri kwigira hamwe amabwiriza y’ubuziranenge ashobora gutuma ibicuruzwa byambukiranya imipaka ku rwego rw’Afurika birushaho kuzuza ubuziranenge. 

Raymond Murenzi yasobanuye impamvu zitandukanye zituma ibyo bicuruzwa bikurwa ku isoko, agira ati: ”Ubuziranenge ni uruhererekane rw’ibikorwa bitandukanye hari igicuruzwa gishobora gukorerwa ku ruganda kigakorwa ari kizima ariko bitewe n’inzira cyaciyemo, uburyo cyafashwe, uko cyabitswe, umuguzi wa nyuma akazakigura nta buziranenge. Ikindi ni ibicuruzwa bishobora gukorwa rwihishwa bikagera ku isoko bitahawe ibirango by’ubuziranenge bikagera ku isoko bitazwi.

Hari ibishobora kuva hirya no hino mu mahanga bikinjra mu gihugu ntawabirebye, kubera ko byinjiye mu buryo bwa magendu. Kuba twabisanga ku masoko tukabihagarika ni igikorwa cyiza.”

Yongeyeho ko kuba ibyo bicuruzwa byasangwa ku isoko bigahagarikwa bikwiye kongerwamo imbaraga, ndetse n’ubukangurambaga mu rwego rwo gukomeza kurinda abaguzi ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge.

Mu igenzurwa ryakozwe muri Kanama 2023, mu gikorwa ngarukamwaka gihuriweho n’inzego zitandukanye cyakozwe mu Gihugu  kizwi nka “Operation Usalama”, kigamije gukura ku isoko ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge, hafashwe ibicuruzwa bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 100, birimo ibiribwa ifu y’ibigori, ubuki, inzoga ndetse n’imiti.

RSB ivuga ko ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge bigira ingaruka ku buzima bw’ubikoresha zirimo uburwayi, ndetse hari n’ibyaganisha ku rupfu.

Mu igazeti ya Leta  y’itegeko rihindura iryo mu 2018, riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ndetse n’iryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, rikubiyemo impinduka zigamije kunoza imitangire y’ubutabera, abacuruza ibitujuje ubuziranenge iyo babihamijwe n’urukiko barafungwa.

Iri tegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, riteganya ko umuntu ukora, ucuruza, ukwirakwiza cyangwa winjiza mu gihugu ibiribwa, ibinyobwa, imiti cyangwa ibindi bintu bitujuje ubuziranenge cyangwa bishobora kwangiza ubuzima bw’umuntu, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu itari munsi ya 1.000.000 Frw ariko itarenze 3.000.000 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Amabwiriza agenga ubuzirange ari mu igazeti ya Leta kugeza ubu, arenga ibihumbi bitatu,ku rwego rw’ibiribwa hakaba hari amabwiriza arenga igihumbi.

  • KAMALIZA AGNES
  • Gashyantare 13, 2024
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE