Drones zizajya zigeza ibicuruzwa aho abasura u Rwanda baraye

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 12, 2024
  • Hashize imyaka 2
Image

Nta gisa no kuba umunyamahanga uri mu Rwanda yakenera kugura umwenda wa ‘Made in Rwanda’, ntiyirirwe ajya mu isoko cyangwa agorwa n’abakomisiyoneri ahubwo agakanda kuri telefoni, ubundi indege nto itagira umupilote (drone) ikamuzanira ibyo atumije byose.

Ibyo ntibikiri inzozi ahubwo byabaye impamo! Ni nyuma y’ubuftaanye Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) n’Ikigo Zipline kimaze kuba ubukombe mu Rwanda no mu bindi bihugu by’Afurika, mu gukwirakwiza serivisi by’umwihariko izo kugeza amaraso ku mavuriro ya kure ayakeneye ngo atabare imbabare byihutirwa.

Ubwo bufatanye ni kimwe mu bikubiye muri gahunda yo kwagursa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, aho biteganyijwe ko indege nto zitagira abapilote z’iyo Kompanyi zigiye gutangira kugeza ibicuruzwa byakorewe mu Rwanda (Made in Rwanda) ku miryango ya hoteli n’amacumbi ba mukerarugendo barayemo.

Ubwo bufatanye bwubakiye ku ntsinzi Zipline yagezeho mu gukwirakwiza amaraso n’ibindi bikoresho by’ubuvuzi no ku kwiyemeza icyo kigo gifite mu gushyigikira iterambere ry’urusobe rw’ibinyabuzima mu Rwanda, n’iterambere ry’ubukungu muri rusange.

Ubwo bufatanye bukubiyemo guteza imbere ibyakorewe mu Rwanda, aho ibyo bicuruzwa bizajya bigezwa kuri zimwe muri hoteli n’amacumbi bifitanye imikoranire n’ibyo bigo mu gihugu hose.

Iyo gahunda igamije guteza imbere ubucuruzi bw’imbere mu gihugu, no kongera imenyekana ry’ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda ari na ko byimakaza guhanga ibishya mu gihugu.

Ni gahunda kandi igamije kwimakaza no gusigasira ubuturo bw’ingagi zo mu misozi, aho igice kimwe mu mafaranga yishyurwa kuri serivisi ya Zipline kizashyirwa mu rwego rw’ubukerarugendo, by’umwihariko mu mushinga wo kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.

Umushinga wo kwagura iyo Pariki y’Igihugu y’Ibirunga uzakorerwa ku  butaka busaga kilometero kare 37.4 mu gihe cy’imyaka 10, ukazafasha mu kurushaho kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Ni umushinga kandi unitezweho kugira uruhare rukomeye mu kongera ingano y’amadovize ingagi zinjiriza u Rwanda, akava ku kigero kiri hagati ya 5 na 20% ndetse  n’impfu z’abana b’ingagi  bikazagabanukaho 50%.

Ubufatanye bwa RDB na Zipline kandi bwitezweho gukomeza kunoza imitangire ya serivisi inoze ndetse no kubaka ibiramba.

Mu gukoresha ikoranabuhanga rya drones rya Zipline, biteganyijwe ko igihe cyifashishwaga mu kugeza ibicuruzwa ku bakiriya b’abanyamahanga kizagabanyuka maze birusheho kunoza uruhererekane rw’imicururize y’ibikorerwa mu Rwanda.

Nanone kandi ubwo bufatanye bukomeje kugira uruhare mu kwimakaza ikoranabuhanga ritangiza ibidukikije cyane ko utwo tudege tudakoresha ingufu zihumanya ikirere.

Umuyobozi Mukuru wa Zipline Rwanda Pierre Kayitana, yagize ati: “Mu by’ukuri tunejejwe no guhuza imbaraga na RDB, twagura imitangire ya serivisi zifashisha drones mu nzego zirenze gukwirakwiza amaraso.

Iyi gahunda izatuma Zipline n’abafite ibicuruzwa bya Made in Rwanda twegereza ba mukerarugendo uburyo bwo kubagezaho ibicuruzwa bashaka byose bikabasanga ku muryango w’icumbi cyangwa hoteli, haba mu mijyi no mu byaro bya kure mu Rwanda.”

Yakomeje avuga ko batangiye gukorana n’amacumbi Wilderness Destinations na Umva Muhazi Lodge, ku ikubitiro abayararamo akaba ari bo bazajya bagezwaho ibicuruzwa bakeneye bitabasabye kubisanga aho bikorerwa.

Umuyobozi Mukuru wa RDB Francis Gatare, na we yongeyeho ati: “Ubu bufatanye bushimangira ukwiyemeza kwacu ko gukomeza gukorana bya hafi n’ibigo by’abikorera nka Zipline, mu kwimakaza ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije, iterambere ry’ubukungu no kwimakaza umuco wo guhanga ibishya.”

Ubu bufatanye bushya buje bushyigikira gahunda y’u Rwanda yo kurushaho gukoresha ikoranabuhanga rya ‘drones’ mu nzego zitandukanye kuko ritanga umusanzu ntagereranywa mu kubaka iterambere rirambye.

Ni ubufatanye kandi buomeza gushyira u Rwanda imbere mu ruhando mpuzamahanga mu bijyanye no gushaka ibisubizo bishya bigamije kurushaho kunoza imibereho y’abaturage no kwita ku rusobe rw’ibinyabuzima.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 12, 2024
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE