UK: Umwami Charles yagaragaye mu Kiliziya nyuma yo kurwara kanseri

Kuri iki Cyumweru, Umwami w’u Bwongereza Charles, yagaragaye bwa mbere mu Kiliziya nyuma yuko mu cyumweru gishize asanganwe indwara ya kanseri.
Umwami Charles yari kumwe n’Umwamikazi Camilla, mu Kiliziya cya St Mary Magdalene i Sandringham mu Burasirazuba bw’u Bwongereza, nyuma yuko asubitse ibikorwa bye, mu cyumweru gishize kubera kanseri.
Reuters yatangaje ko ku wa Gatandatu, Umwami Charles, yatanze ubutumwa avuga ko ameze neza kandi ashimira abantu bose bamubaye hafi, ndetse bamusabiye no gukira vuba.
Umwami Charles kandi akaba yari, yarasubitse ibikorwa bye bimwe na bimwe ubwo yivuzaga, ariko ubu agiye kubisububukura.
Iyi Kanseri yavumbuwe ye mu kwezi gushize, nyuma yo gukorerwa isuzuma, byemezwa ko ari kanseri gusa ariko atari iya porositate nubwo ntayandi makuru yisumbuye yatanzwe.
Ku wa mbere w’icyumweru gishize, ni bwo ingoro ya Buckingham yatangaje ko Umwami Charles w’imyaka 75, bamusanganye kanseri, mu gihe amaze imyaka itarenze ibiri ku ngoma, nyuma yuko nyina Umwamikazi Elizabeti atanze.