Meteo Rwanda yatanze integuza y’imvura ishobora guteza ibiza

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo Rwanda, cyatangaje ko mu gice cya kabiri cy’ukwezi kwa Gashyantare 2024 (hagati ya tariki ya 11-20), ingano y’imvura iteganyijwe izaba iri hejuru y’ikigero mpuzandengo cy’imvura isanzwe igwa mu bice byose by’igihugu. Ni imvura iki kigo kivuga ko izateza inkangu kikaburira abaturarwanda gufata ingamba zo kwirinda ibiza.
Ingano y’imvura iri hagati ya milimetero 20 na 160 niyo iteganyijwe kugwa mu bice bitandukanye by’Igihugu.
Iminsi iteganyijwemo imvura yisumbuyeho ni tariki 14,15,16,17, 18 na 19 mu bice by’Uburengerazuba n’Amajyepfo n’itariki ya 14, 16 na 17 mu bindi bice by’igihugu.
Meteo Rwanda yatangaje ko imvura iteganyijwe izaturuka ku isangano ry’imiyaga riherereye mu gice cy’epfo cy’Isi ariko rikajya rizamuka gake mu gice cy’Amajyepfo y’Uburenganzira bw’igihugu hamwe n’imiterere ya buri muntu.
Hateganyijwe ingaruka zikomoka ku mvura izagwa
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenyi bw’Ikirere cyatangaje ko mu gice cya mbere cya Gashyantare 2024 haguye imvura ubutaka bugasoma bizateza ingaruka.
Ni ingaruka zizaterwa n’imvura nyinshi ndetse n’imvura igwa iminsi yikurikiranya, harimo imyuzure, inkangu n’isuri ahantu hahanamye hatarwanyije isuri, ziteganyijwe hirya no hino mu gihugu ariko cyane cyane mu Majyepfo y’Uburengerazuba ahateganyijwe imvura nyinshi.
Ni ukuvuga imvura iri hagati ya milimetero 130 na 160.
Meteo iragira inama abanyarwanda n’inzego bireba gukomeza ingamba zo gukumira no kwirinda ibiza.
Kuri iki Cyumweru tariki 11 Gashyantare hagati ya saa 12:00 na saa 18:00 hateganyijwe imvura mu turere twose tw’Igihugu.