Iburengerazuba: Abafashamyumvire basabwe kuvana abahinzi muri gakondo

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 11, 2024
  • Hashize imyaka 2
Image

 Abafashamyumvire mu buhinzi bagera ku 158 basoje amahugurwa ku buhinzi-Ndumburabutaka bashimiwe uruhare bakomeje kugira mu kuzamura umusaruro, basabwa kuzamura imyumvire muri bagenzi babo babafasha kuva mu bwa gakondo.

 Babisabwe ku wa 08 Gashyantare 2024, nyuma yo guhugurwa bakoreye mu mashuri y’abahinzi mu murima yari amaze umwaka ku guhangana n’ibihe bakoresha ifumbire zitandukanye zitari imvaruganda gusa, kurengara ibidukikije n’ibindi.

Binyuze mu Muryango ufasha abahinzi Rwanda Development Organisation (RDO), Urugaga Imbaraga ku nkunga ya SNV, binyuze mu mushinga witwa REAMS, Abafashamyumvire bahuguwe ku isonga bakomoka mu Karere ka Nyabihu, Rubavu, Ngororero na Rutsiro.

Rwibasira Eugene, Umuyobozi wa Rwanda Development Organisation aganira n’itangazamakuru yashimangiye ko bahisemo utu Turere kubera wahasangaga ubutaka bwaho bumaze kugunduka mu rwego rwo kurengera ibidukikije.

Umwihariko watwo na wo washingiweho ku kuba ari Uturere dufite isuri nyinshi, dufite ubutaka bwatwawe n’imyuzure iterwa n’ibiza, usanga ubutaka bwaracukutse bagamije kuvugurura ubutaka mu buryo burambye.

Agira ati: “Kugira bigende neza twakoresheje Abafashamyumvire ngo nibamara kubimenya nabo babyigishe abandi noneho bigere kuri benshi. Kuri ubu aba bafashamyumvire 158 buri wese amaze kwigisha abagera kuri 50 icyo tubasaba ni uko bagira uruhare mu guhindura imyumvire no gufasha bagenzi babo kuva mu buhinzi bwa gakondo bifashishije ibyo bafite batabyasaga umusaruro.”

Akomeza agira ati: “Twasoje amahugurwa Kandi ibyo bigishijwe barabifashe, twatangiye kubona umusaruro kuko nk’aho basaruraga ku birayi toni 15-20, ubu bageze ku gusarura Toni 40-45.”

Bimwe mu buryo avuga bwatumye bagera ku musaruro mwiza harimo kuba bageze ku rwego rwo kwikorera amafumbire atandukanye atari mvaruganda gusa, bigishijwe ubuhinzi buhangana n’imihindagurikire y’ibihe icyo tubasabwa ni ukugenda bagafasha abahinzi bagenzi babo ngo ubumenyi bahawe bugere kure.

Ntibitura Modeste ni Umufashamyumvire mu Buhinzi-Ndumburabutaka wo mu Karere ka Rubavu, avuga ko ibyo bize babishize mu bikorwa kuko bagaruriye ubutaka umwimerere bikorera amafumbire akungahaye ku myunyungugu.

Agira ati: “Ubutaka twari dufite bwari bwarashaririye, bwarashaje batwigishjje ukontwabusubiza umwimerere bwahoranye harimo no kurwanya ibyonnyi.”

Ntibiturwa ashimangira ko binyuze mu ishuri ry’abahinzi mu murima (Farmer Fields School bize gusimbuza ibihingwa, kuvanga ibihingwa n’ibindi bikera cyane ko bagabanyije gukoresha amafumbire mvaruganda.

Byukusenge Zainabu umufashamyumvire wahawe amahugurwa ku buhinzi-ndumburabutaka  yemeza ko binyuze mu ishuri ry’abahinzi amaze kwigisha benshi.

Agira ati: “Ntaragera mu ishuri ry’abahinzi mu murima ntabwo nari nzibanukiwe n’ubuhinzi neza ari mfite abantu barenga 50 nasangije ubumenyi na bo bari kubusangiza abandi ni ibintu byo kwishimira, icyo turi gukora ni ugukora ubuhinzi twifashishije ibyo tubona, gukoresha ikoranabuhanga rikatuvana mu buhinzi bwa gakondo.”

Ubusanzwe Abafashamyumvire bahuguwe ni 160 mu byiciro bibiri ariko 158 nibo bashoboye gusoza aho bize uburyo butandukanye bwo guhingamo,gukora amafumbire yaba mu byatsi bifatwa nk’ imyanda,ifumbire yo mu bwiherero,ifumbire yo mu minyorogoto n’ibindi Kandi ngo biratanga umusaruro.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 11, 2024
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Eng Munyaneza Philippe says:
Gashyantare 11, 2024 at 9:10 pm

Turabashimira Cyane kubwo kuzamura imyumvire y’abahinzi muri rusange,byose biganisha kuzamura umusaruro.natwe I burasirazuba Rwamagana dukeneye ayo mahugurwa ??akenshi mugatumira Natwe twabyize.thanks

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE