Somalia: Umusirikare yishe batanu barimo n’abayobozi b’ingabo 

  • KAMALIZA AGNES
  • Gashyantare 11, 2024
  • Hashize imyaka 2
Image

Abantu batanu barimo abayobozi b’igisirikare cya Somalia n’abasirikare ba Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (United Arab Emirates/UAE), bishwe n’umusirikare warashe mu kigo cya gisirikare mu Murwa Mukuru Mogadishu, nk’uko Umuyobozi w’Ingabo yabihamirije Reuters.

Minisiteri y’Ingabo ya UAE, yavuze  ko abasirikare batatu b’ingabo zayo, baguye mu gikorwa cy’iterabwoba muri Somalia ubwo barimo gutoza ingabo za Somalia ndetse hakomereka n’abandi babiri.

Minisiteri y’Ingabo ya Somalia nta bisobanuro byinshi yatanze kuri uru rugomo ariko yongeyeho ko ku bufatanye n’Abarabu (UAE) bakomeje gukora iperereza. 

Abaforomo babiri n’umuganga umwe bo mu Bitaro bya Erdogan i Mogadishu babwiye Reuters ko umusirikare mukuru wa UAE yapfuye, abandi bapolisi bane barakomereka bikabije.

Umusirikare wahoze mu mutwe wa Al-Queda nyuma akajya mu gisirikare cya Somalia  aherutse kurasa mu kigo cya gisirikare cya Gordon, kiyobowe na UAE, byatumye abandi basirikare bahasiga ubuzima nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi w’Ingabo.

Uyu Muyobozi yabwiye Reuters ati: “Uyu musirikare yarashe ku batoza ba UAE ndetse n’abayobozi b’ingabo za Somalia igihe batangiraga gusenga. Abapolisi bane ba UAE barakomeretse mu gihe abasirikare bane ba Somalia bapfuye.” 

Perezida wa Somalia, Hassan Sheikh Mohamud, mu magambo ye yihanganishije  UAE nyuma y’ibyabaye.

Umutwe w’iterabwoba Al Shabaab ifitanye isano na al Qaeda, watangaje ko ari wo nyirabayazana w’icyo gitero, mu itangazo ryanyuze  kuri Radiyo al Andalus rivuga ko abarwanyi bayo bishe abasirikare 17.

  • KAMALIZA AGNES
  • Gashyantare 11, 2024
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE