Dr Bizimana yasabye urubyiruko kutihanganira abasebya u Rwanda

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gashyantare 10, 2024
  • Hashize imyaka 2
Image

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshangano Mboneragihugu Dr Bizimana Jean Damascène, yasabye urubyiruko gukomeza kugira ubutwari bwo guhangana n’abashaka gusubiza inyuma Abanyarwanda, basebya u Rwanda ndetse bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yabigarutseho kuri uyu wa 10 Gashyantare 2024 mu ishuri rya IPRC Musanze, mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, ahateraniye urubyiruko rurenga 500 rwo muri iyo Ntara rwitabiriye ibiganiro bibanziriza Kwibuka ku Nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibyo biganiro bihuza Abanyarwanda bari mu myaka itandukanye aho baganiriza urubyiruko ubuzima banyuzemo no kurusangiza umurage rukwiye guha u Rwanda rwubakiye ku bumwe kandi ruzira ivangura n’amacakubiri.

Mu Ntara y’Amajyaruguru byitabiriwe n’inzego zitandukanye, harimo abayobozi mu Nzego z’ibanze abarinzi b’igihango,ingabo na Polisi n’abandi.

Byabimburiwe no kunamira inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Musanze ruzwi nka “Cour d’Appel Ruhengeri”, hanaterwa igiti cy’umurinzi.

Mu butumwa bwe, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yabwiye urubyiruko ko ruzakomeza kugerwaho n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi ariko ko rugomba guhangana na zo.

Ati: “Hari ibibazo bigaragara ku mbuga nkoranyambaga byo gusebya ubuyobozi bwacu. Ni izo ngaruka navugaga. Kubatsinda birashoboka, muzabatsindisha ukuri n’izindi ndangagaciro.”

Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascène yasobanuriye urubyiruko uko hambere Abanyarwanda bari bubakiye ku ndangagaciro y’ubumwe ariko bwaje gusenywa n’Abakoloni b’Ababiligi.

Yagaragaje uko ivangura n’urwango byimitswe, politiki ya Leta yariho yimakaza ibikorwa byo gutoteza Abatutsi, kubatwikira n’ibindi bibambura uburenganzira bwabo kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, yahitanye ubuzima bw’inzirakarengane zirenga miliyoni mu minsi 100 gusa.

Yabwiye urubyiruko ko rufite amahirwe yo gukurira mu gihugu gifite uburezi budaheza.

Ati “Mufite amahirwe yo kugira uburezi butavangura. Iyo umuntu ajijutse yiteza imbere.”

Yarusabye guharanira kumenya no kuvuga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ari byo bizarufasha guhangana n’abashaka kuyagoreka.

Ati “Umunsi nk’uyu ubafasha kugira ubumenyi bwo kurinda igihugu, kucyubaka kugira ngo kizabe cyiza.”

Guverineri w’Intara y’Amajyarugu Mugabowagahunde Maurice, yasabye urubyiruko kwirinda abashaka kurugusha mu bishuko.

Yagaragaje ko Abanyarwanda badakwiye kwirara kuko hari ibishobora gusubiza inyuma igihugu mu gihe abantu batabaye maso.

Ati: “Ntitugomba (abakoresha imbuga nkoranyambaga bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi) kubaharira urubuga bonyine, tugomba natwe kwerekana isura y’igihugu cyacu.”

Urubyiruko rwaturutse mu bice bitandukanye mu Ntara y’Amajyaruguru rwahawe umwanya wo gusobanuza, kubaza ibibazo no gutanga ibitekerezo ku byerekeye amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 by’umwihariko muri aka gace ndetse n’imibereho y’abayirokotse nyuma yo guhagarikwa n’Inkotanyi.

Abatanze ikiganiro basabye urubyiruko gushyira imbere “Ubunyarwanda’’ kuko bizarufasha kubaka igihugu giteye imbere kandi kizira ivangura.

Umurinzi w’Igihango Karamaga Thadée yagize ati: “Icya mbere ni ugukunda igihugu kurusha uko mwikunda no gukundana ubwanyu nta kuvangura. Muzagendere muri icyo gihango cya gahunda ya Ndi Umunyarwanda kugira ngo muzasigarane igihugu kirangwamo amahoro n’ituze.”

 Nyirahonora Theophila warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi na we yashimangiye ko imbaraga z’ubumwe zikora byinshi.

Ati: “Mwumve ko Umunyarwanda aho ari hose ari imbaraga zawe. Umubere umujyanama, aho ubona agiye guteshuka umuramire ataragwa.”

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gashyantare 10, 2024
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE