Imikorere y’ishami rishinzwe guhuza ibikorwa by’abaturage muri Polisi

Kuva Polisi y’u Rwanda (RNP) yatangira mu mwaka wa 2000 yagiye igira uruhare mu guteza imbere imibereho myiza y’abanyarwanda ibinyujije mu bukangurambaga bw’isuku n’umutekano.
Hiyongeraho amarushanwa atandukanye polisi y’u Rwanda ikora ibinyujije mu ishami rishinzwe guhuza ibikorwa byayo n’abaturage (Community Policing) hagamijwe kurushaho kwegera abaturage ndetse no kubakangurira gukumira ibyaha bitaraba.
ACP Teddy Ruyenzi, Umuyobozi w’ishami rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage, asobanura ko iri shami rigamije gukorana n’abaturage mu iterambere ryabo.
Community Policing ni ishami avuga ko ryatangiranye na Polisi mu 2000 rikaba rishinzwe guhuza ibikorwa bya polisi n’abaturage cyane cyane bishingiye ku gukumira ibyaha.
Yagize ati “Twabanje gukorana n’urubyiruko rw’abakorerabushake dutangira gukorana muri uwo murongo ndetse haboneka abandi bafatanyabikorwa bitwa imboni z’umutekano, imboni z’impinduka bari mu bice bitandukanye bitewe n’ibyo basanzwe bakora”.
Ku rundi ruhande, Polisi yagize n’abitwa Abambasaderi barimo ibyiciro bitandukanye; abakozi ba Leta, abatwara moto, amagare n’abatwara abagenzi.
Ati “Nyuma y’aho twaje gusanga ababikora neza kurushaho, habaho irushanwa n’ibihembo, ba bantu bakumva ko ibyo bakora polisi y’u Rwanda ibyemera kandi ibashyigikiye”.
Kuva umwaka ushize Polisi yafashe umwanzuro wo kubaka amarerero y’abana.
ACP Ruyenzi avuga ko ishami ayoboye muri polisi ryahisemo kubaka amarerero hagamijwe gukumira ibyaha no kurinda abana bashobora kwisanga mu bigo ngororamuco.
Abavuye mu bigo ngororamuco Polisi yabahurije hamwe bashobora gukorera mu makoperative kandi bagakomeza kwigisha urubyiruko barwereka urugendo banyuzemo n’aho bageze biteza imbere.
Bamwe mu baturage bagerwaho n’ibikorwa by’iterambere na bo bavuga imyato ibikorwa bya polisi.
Rutagengwa J. Damascène, umuturage wo mu Mujyi wa Kigali wubakiwe inzu na Polisi, avuga ko yabaga mu Murenge wa Muhima abayeho nabi.
K’ubw’ubuyobozi bwiza Perezida wa Repubulika yaduhaye, polisi yacu yatwubakiye inzu iradutuza, iduha ahantu heza”.
Umukecuru wo mu Karere ka Nyarugenge na we wubakiwe na Polisi, yavuze ko yabaye mu bukode imyaka 27, Polisi y’igihugu imuha icumbi.
Munyancyuye Ramadhan, ahamya ko yajyaga abona umupolisi agahita ahindura inzira, aho yari agiye akahareka kugira ngo badahura akamubaza byinshi.
Ahamya ko hari ubwo yahuraga n’abapolisi avuye kwiba umuntu cyangwa bagahura anyway ibiyobyabwenge agahita yiruka.
Ati “Ubu turahura tukaganira kuko nta kintu nishinja ubu noneho kubera ko bazi aho bankuye baragarutse bati reka tukongerere igishoro”.
Uwamahirwe Shemsa, Umurezi mu irerero (ECD) ryubatswe na Polisi mu Karere ka Kicukiro, yishimira irerero ryubatswe na polisi kandi akabona akazi.
Yishimira ko iryo rerero ryateye imbere. Ati “Batangiye ari abana 44 imibare irazamuka baba abana 95 ibyo byose turabikesha abapolisi kuko badutekerereje bakumva ko natwe twaba nk’abandi mu Kagari ka Rwampara”.
Rwamucyo Louis, Umuyobozi w’Ishami ry’Imiyoborere myiza mu Karere ka Gasabo, ahamya ko kera byari bizwi yuko ubona umupolisi ukiruka ahubwo noneho ubu, ngo babona Polisi nk’urwego rubarengera kandi rukabafasha.
Ati “Ni ikintu gikomeye mu miyoborere kubera yuko umuturage ntabwo abona umupolisi nk’umuntu wateza ikibazo kuri we ahubwo amubona nk’umuntu usubiza ibibazo afite”.
Abahawe ibikorwa na polisi basabwa gukomeza kubifata neza.
ACP Ruyenzi agira ati “Ni ukuvuga ngo niba warubakiwe inzu hakaba hari aho ibati ryapfumutse, witegereza ko tuzagaruka ahubwo wowe ubwawe ishakemo ubushobozi ha hantu hahomwe.
Icyo twifuzaga n’uko umuturage atura ahantu heza hameze neza ariko akabigiramo uruhare.
Ni ukuvuga ngo ibyangiritse nibakomeze babisane ariko noneho ibikimeze neza bibungabungwe”.
Ibikorwa bya polisi ikorera abaturage ngo bikwiye kuba intandaro yo kwanga icyaha ku muntu wese wagejejweho ibyo bikorwa ibyo ari byo byose kandi bakarwanya ibyaha aho batuye kubera ko babona ibyiza polisi imaze kubakorera.