Blinken yageze muri Isiraheli mu biganiro bigamije amahoro muri Gaza

Kuri uyu wa Gatatu Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Antony Blinken yageze muri Isiraheli, aho ari mu biganiro bigamije kugarura amahoro mu ntambara imazemo igihe n’umutwe wa Hamas.
Blinken ageze muri Isiraheli akubutse mu Misiri avuye kubonana n’abahuza b’ibiganiro hagati ya Isiraheli na Hamas.
Aljazeera ku wa Kabiri,yatangaje ko Blinken yagiye kubonana n’abahuza b’ibiganiro barimo Abanyamisiri ndetse n’Abarabu, ngo barebere hamwe uko bagarura amahoro muri Gaza, kuko iyi ntambara imaze kugwamo Abanyapalestina barenga 27.500, cyane cyane abagore n’abana.
Abagera kuri miliyoni 2.3 bavanywe mu byabo n’intambara bugarijwe n’inzara, kubura amazi, imiti, ndetse n’aho kuba.
Ni mu gihe Gaza hafi ya yose yangiritse nyuma y’amezi hafi ane ibisasu bya Isiraheli byisukiranya ku butaka bwayo.
Amerika, Misiri na Qatar ni byo bihugu biri kwita ku masezerano yo guhagarika intambara azatuma habaho guhanahana imfungwa za Isiraheli zafashwe na Hamas,ndetse n’imfungwa z’Abanyapalestina ziri muri gereza ya Isiraheli.