Rwanda Day 11: Dr. Biruta yagaragaje uko u Rwanda rwunze ubumwe n’amahanga 

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gashyantare 3, 2024
  • Hashize imyaka 2
Image

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Biruta Vincent, yatangaje ko kuva mu mwaka wa 2019 u Rwanda rumaze gufungura Ambasade 8 mu bihugu bitandukanye byo ku migabane 4 y’Isi.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Gashyantare 2024, ku munsi wa kabiri wa Rwanda Day irimo kubera mu Mujyi wa Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA). 

Mu kiganiro yagejeje ku bihumbi by’Abanyarwanda n’Inshuri z’u Rwanda bitabiriye Rwanda Day ku nshuro ya 11, Minisitiri Dr Biruta yagaragaje ko u Rwanda rwaguye umubano n’ibihugu by’amahanga ku migabane itandukanye yo ku Isi.

Yagaragaje ko hashize imyaka 30 u Rwanda rwiyubaka mu gushaka amahoro n’umutekano ndetse aha ni na ho rwashyizeho politiki yo kwimakaza imibanire myiza n’amahanga ndetse no kubungabunga amahoro n’umutekano.

Yavuze ko kuva kuri  Rwanda Day iheruka mu mwaka wa 2019, u Rwanda rwafunguye Ambasade 8 mu bihugu bitandukanye ku migabane 4 y’Isi.

Ibyo byatumye u Rwanda rugira ibihugu bigera kuri 47 rufitanye umubano na byo, agaragaza ko kandi u Rwanda rwanafunguye Ambasade  bwa mbere ku mugabane w’Amerika y’Amajyepfo mu gihugu cya Brezil.

Uwo muyobozi avuga ko muri  icyo gihe kandi  n’ibindi bihugu byakomeje gutsura umubano n’u Rwanda aho i Kigali na ho hafunguwe za Ambasade z’ibihugu 45 bifite ababihagarariye.

Ibyo bihugu birimo Mozambique, Denmark, Pologne, Pakistan, Ubwami bwa Yorodaniya, Hongiriya, Guinea Conkry, Ukraine na Canada.

Muri icyo gihe kandi, u Rwanda na rwo rwafunguye Ambasade nshya mu bihugu nka Yorodaniya, Saudi Arabia, Indonesia, Hongiriya, Guinea Conakry, Centre Afrique ndetse no muri Repubulika ya Czech.

Minisitiri Dr. Biruta kandi yagaragaje ukuntu u Rwanda rwabaye igicumbi cy’Imiryango Mpuzamahanga ikomeye irimo uruganda rukora imiti (African Medecine Agency), FIFA Regional Development Office, Bufett Foundation n’iyindi.

Yibukije kandi ko u Rwanda rwinjiye mu masezerano n’igihugu cy’u Bwongereza yo kwakira by’agateganyo abimukira n’abasaba ubuhungiro  mu rwego rwo gukumira ibibazo bahurira na byo muri izi ngendo zijya mu mahanga.

Ati: “Kwinjira muri aya masezerano ni ukugira ngo habeho gufasha mu guhangana n’ibibazo abimukira bahura na byo”.

Yakomeje agira ati: “Ibi bizaba umusanzu mwiza kandi uhangana ikibazo cy’uruhererekane rw’abakora icuruzwa ry’abantu binyuze ku bimukira babikora binyuranyije n’amategeko”.

 Yanagaragaje ko u Rwanda rwakiriye impunzi zo mu bihugu bitandukanye by’Afurika hari abakiriwe bavuye muri Libya.

Hagati ya Nzeri 2019 n’Ukuboza 2023 u Rwanda rwakiriye ibihumbi birenga 2 by’impunzi n’abasaba ubuhungiro baturutse mu gihugu cya Libya.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gashyantare 3, 2024
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE