Rusizi: Baravuga imyato Perezida Kagame wabashyiriye amatara ku muhanda

Abaturage b’Imirenge itandatu y’Akarere ka Rusizi baravuga imyato Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame wabashyiriye amatara ku muhanda Kamembe-Bugarama-Ruhwa, bakaba basigaye bagenda ijoro n’amanywa ntacyo bikanga.
Abo baturage ni abo mu Mirenge ya Mururu, Nyakarenzo, Gashonga, Rwimbogo, Nzahaha na Bugarama, bakaba bishimira ko batangiye uyu mwaka batacyikanga abajura babategeraga mu kizima cyabaga kuri uyu muhanda mu masaha y’ijoro.
Abavuganye n’Imvaho Nshya bemeza ko uyu muhanda watumye bongera amasaha yo gukora muri iki gihe cy’ukwezi gushize batangiye gucanirwa, nyuma y’umwaka wari ushize hashinzwe amapoto n’insinga ariko nta muriro ugeramo.
Bavuga ko bari barifuje igihe kirekire amatara kuyi uyu muhanda bitewe n’abajura bari barabarembeje babategera mu muhanda nijoro bakabambura.
Byanatumaga abacuruzi bataha kare kuko iyo bwabaga bumaze kwira, abakabaguriye babaga batashye batinya iryo joro.
Muragijimana Lazare utuye mu Mudugudu wa Ryagatebe, Akagari ka Rusayo, Umurenge wa Gashonga, avuga ko nubwo bayamaranye ukwezi kumwe gusa, banezerewe nk’abayamaranye imyaka myinshi kubera uburyo basigaye bagenda nijoro ntacyo bikanga.
Ati: “Mbere ntibyakundaga gutuma umwana kuri butiki mu ma saa mbiri z’ijoro kuko umuhanda wose wabaga ari umwijima ukabije na bamwe mu bacuruzi batangiye kwitahira kuko n’abaguzi babaga batashye kare banga kugenda nijoro ahatabona ngo batabambura. Ubu abacuruzi bongereye amasaha, n’umwana wamutuma icyo ukeneye kuri butiki akakikuzanira nta nkomyi, nta bwoba.”
Yavuze ko uretse umutekano babonye, n’amasambu yegereye uwo muhanda yahise yongera agaciro ku buryo n’abanyamafaranga batacyifuza kujya kwiturira mu Mujyi wa Kamembe no mu zindi santeri zigezweho.
Ati: “Ikibanza kuri uyu muhanda aho amatara awugereyeho cyabaye imari ishyushye kuko buri wese utawuturiye yumva yawuturira. N’uhafite akazu kabi ashaka kukavugurura kuko hamaze gucya, bituma n’utuye mu giturage cyo hasi, ubu ararwanira kuza hano ku matara kuko byigaragaza ko hari inyungu yahabona.”
Habyarimana Théogène ucururiza muri santeri y’ubucuruzi ya Misave mu Murenge wa Gashonga, avuga ko abahacururiza bari mu ba mbere bishimiye cyane aya matara.
Ati: “Ntitwabona uburyo dushimira Umukuru w’Igihugu cyacu Paul Kagame ku bw’aya matara yo ku muhanda tubonye. Mbere saa kumi n’ebyiri zarageraga umwijima ugatangira, abaguzi bagatangira kwitahira, ntitube twarenza saa moya tugicuruza n’abayirengeje bagacuruzanya ubwoba. Ubu turageza saa yine dukora kuko no ku muhanda haba habona. “
Mugenzi we ucururiza muri santere y’ubucuruzi ya Mushaka, Umurenge wa Rwimbogo, yongeraho ati: “Mushaka rwose turishimye pe! Aka ni agace kagenda gatera imbere cyane. Ikizima cyo ku muhanda rero cyari cyaratuzengereje bitewe n’ingorane, cyane cyane iz’abajura twahuraga na zo.”
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) ishami rya Rusizi, Kiiza Francis, avuga ko amatara yatangiye kwaka mu mpera z’umwaka ushize kuva i Kambe kugera ku mupaka wa Ruhwa ugana i Burundi n’uwa Kamanyola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Yavuze ko imirimo igeze kuri 90% ngo byose bibe birangiye, ati: “Hari kompanyi yatsindiye isoko iri kubikora, natwe nka REG turabikurikiranira hafi cyane. Imirimo iragenda neza, hafi ya hose haracaniye hasigaye dukeya two gukosora, bigeze kuri 90%.”
Yarakomeje ati: “Ni igikorwa cy’ingirakamaro cyane ku mutekano w’abakoresha uriya muhanda bajyaga binubira ababambura za telefoni, abagore bamburwa udukapu turimo n’amafaranga, abavaga nko mu bukwe bikanga umutekano muke kubera kugenda mu kizima, n’abacuruzi bakoraga amasaha make, byose bigiye gukemuka.
Ariko n’abanyamahanga bahanyura, babona impinduka mu iterambere ry’u Rwanda, aho banashobora gukora siporo nijoro muri uwo muhanda nta nkomyi.’’
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Ndagijimana Louis Munyemanzi, avuga ko nyuma yo gucanira uyu muhanda, bagihangayikishijwe n’uwa Bugarama- CIMERWA na wo utaracanirwa bikaba bibangamiye abawuturiye.
