Minisitiri w’Intebe yagaragaje iterambere ry’Uburezi mu myaka 7 ishize

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Mutarama 23, 2024
  • Hashize imyaka 2
Image

Mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano ku nshuro ya 19, Guverinoma y’u Rwanda yatangarije abayitabiriye aho ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’lbikorwa by’lterambere ry’lgihugu, NST1, rigeze.

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, yavuze ko hagati ya 2017-2024, ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse kuri 6,9% ariko buza kugabanuka bugera kuri -3,4% mu gihe cya Covid-19.

Mu rwego rw’imibereho myiza, Dr Ngirente yagaragaje ko hashyizwe imbaraga mu guteza imbere ireme ry’uburezi.

Hifuzwa ko abanyeshuri barangiza bajya barangiza amashuri bafite ubushobozi ku isoko ry’umurimo rikeneye.

Hashyizwe imbaraga mu kugabanya ingendo ndende abana bakoraga no kugabanya ubucucike.

Abana bakoraga ibirometero 19 bajya kwiga. Hubatswe amashuri kugira ngo ingendo abana bakora bava ku ishuri zigabanuke.

Yagize ati “Hubatswe amashuri kugira ngo ingendo abana bakora bava ku ishuri igabanuke ariko n’umubare w’abana umwarimu yigisha mu ishuri na wo ugabanuke.

Ikindi ni uguhuza uburezi n’ibikenewe mu nganda zacu, ni amashuri yigisha imyuga na tekinike nabyo byongereye umubare munini cyane”.

Mu rwego rwo kongera ibyumba by’amashuri hubatswe ibyumba by’amashuri 27,000 mu gihe cy’imyaka 6 n’igice. Ibyumba by’amashuri byigirwamo bigera ku 76,000 mu Rwanda.

Ibi byatumye umubare w’abanyeshuri bigira mu cyumba kimwe ugabanuka aho hari ikigereranyo cy’abanyeshuri 80 umwarimu yigishaga, ubu bageze kuri 55.

Amashuri y’imyuga nayo yarongerewe cyane mu rwego rwa TSS.

Kugeza ubu hari amashuri 563 hirya no hino mu gihugu ndetse mu mirenge 392 yose igiye ifite ishuri rimwe ryigisha imyuga mu mirenge 416.

Hari kandi gahunda ikomeje aho u Rwanda rwifuza ko buri murenge wagira nibura ishuri rimwe ryigisha imyuga ku rwego rw’amashuri yisumbuye.

Ibi bizatuma dukomeza kongera umubare w’abanyeshuri barangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye bakomeza ubumenyi ngiro kubera ko muri gahunda ya Guverinoma nibura 60% y’abanyeshuri barangije icyiciro rusange.

Ni mu gihe 60% bo bazakomeza kuri iriya y’imyuga, abarangije mu wa Kane akaba ari bo bakomeza mu mashuri rusange.

Hanavuguruwe amashuri makuru y’imyuga ashyirwa ku rwego rwa Kaminuza kugira ngo abarangije amashuri yisumbuye bakomereze muri Kaminuza.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yagize ati “Abayarangije hashyizweho icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza cyamaze gutangira mu bigo bimwe na bimwe.

Iyi gahunda izakomeza mu gihe cya vuba ku buryo aya mashuri azajya atanga impamyabushobozi y’icyiciro cya Gatatu (Masters) nacyo kizatangira vuba.

[…] ku buryo umwana wize imyuga azaba afite ubushobozi bwo guhera hasi agakomeza, akarinda arangiza icyiciro rusange cya Gatatu cya Kaminuza yiga iyo myuga kugira ngo ashobore kubona akazi no gufasha inganda zacu zikeneye gutera imbere”.

Umubare w’abarimu bafite ubushobozi nawo wariyongereye ku buryo hiyongereye imbaraga mu kwigisha abarimu bo mu mashuri abanza ndetse n’ayisumbuye.

Kuva mu mwaka wa 2022 umushahara wa mwarimu wongerewe ku buryo abigisha mu mashuri abanza bongerewe 88% w’umushahara wabo naho abigisha mu mashuri yisumbuye bongererwa 40%.

Guverinoma yongereye ubushobozi Koperative ya Mwarimu SACCO, aho hifuzwa ko iyo koperative ikomeza gutera imbere kugira ngo ifashe abarimu kubona inguzanyo iciriritse.

Guverinoma izakomeza kandi gahunda yo gutanga ifunguro ku ishuri ku bana, aho imaze gutanga umusaruro kuko abana bari barataye ishuri barigarutsemo.

Akomeza agira ati “Ubu buri mwana wese w’umunyarwanda arya ku ishuri Saa Sita by’umwihariko abiga bataha mu mashuri abanza kugeza mu yisumbuye ariko n’abiga barara babona amafunguro yose ku ishuri”.

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano irakomeza kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Mutarama 2024, aho ikurikiwe n’abasaga 1500 muri Kigali Convention Center hakiyongeraho n’abanyarwanda b’i Burayi bahuriye Pologne.

Foto: Internet
  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Mutarama 23, 2024
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE