Zimbabwe: Abaturage miliyoni zisaga 2 bugarijwe n’inzara yatewe n’amapfa

Ubuzima bw’abaturage bo muri zimbabwe bugenda bwibasirwa n’uruhererekane rw’amapfa n’imyuzure ya hato na hato ndetse n’imihindagurikire y’ibihe.
Ni ibihe by’amapfa bikomeje gufata igihe kinini ndetse no guteza akaga gakomeye, gusa mu bihe cyo hambere hari imyaka myinshi ibihe by’imvura byamaraga igihe, biva muri Werurwe bikagera mu Kwakira kwa buri mwaka, gusa muri ibi bihe bya vuba aha, imvura igwa mu Kuboza igahita igenda itamaze kabiri.
Zimbabwe yigeze kubaho ikungahaye ndetse yohereza umusaruro w’ubuhinzi mu bihugu by’amahanga, gusa kuri ubu ishingiye ku nkunga zituruka ku baterankunga n’abagiraneza bagoboka abaturage mu bihe by’amage yo kubura ibiribwa barimo.
Ikigo cya Leta zunze ubumwe z’Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID) cyatangaje ko abasaga miliyoni 20 muri Afurika bazakenera inkunga z’ibiribwa kubera kwibasirwa n’inzara.
Abantu benshi baba mu turere duhangayikishije cyane, nka Zimbabwe, Malawi y’Amajyepfo, uduce twa Mozambike, na Madagascar y’amajyepfo.
USAID yavuze ko ibyo bice bitazashobora kwigaburira kugeza mu ntangiriro za 2025 kubera El Niño.
Erdelmann yavuze ko WFP yahawe inkunga ya miliyoni 11 na USAID yo kugoboka abakeneye ibyo kurya. Guverinoma ya Zimbabwe ivuga ko iki gihugu gifite ingano zizakomeza kuribwa kugeza mu Kwakira, ariko yemeye ko abantu benshi batashoboye gusarura ingano zihagije kandi bakennye cyane ku buryo batabasha kugura ibyo kurya ku masoko, bityo ko bakeneye ubufasha bwisumbuyeho.
USAID yavuze ko ibiciro by’ibiribwa by’ibanze bigenda byiyongera mu karere kose, bikagira ingaruka ku bushobozi bw’abantu bwo kwigaburira.
Zimbabwe yemeje ikiza cya El Nino ko gifite ubukana cyane no mu tundi turere nyuma yuko inzovu 100 zapfiriye muri Pariki y’inyamanswa yibasiwe n’amapfa mu mpera z’umwaka ushize. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa ku Isi (WFP) kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Mutarama 2024 ryatangaje ko ririmo gukorana na Guverinoma ya Zambibwa n’inzego z’ubutabazi mu gushakira ibiribwa Abanyazimbabwe bari mu kaga batewe n’ibiza byiswe El Niño, biteza amapfa abaturage miliyoni 2.7 bicwa n’inzara.
Ibura ry’ibiribwa ryugarije 20% by’abaturage ba Zimbabwe, akaga batewe no kuteza, abo ni abaturage batuye mu bice byugarijwe n’amapfa, aho abantu batunzwe n’ubuhinzi buciriritse bagowe no kubona ibyo kurya.
Francesca Erdelmann, Umuyobozi wa WFP muri Zimbabwe yatangaje ko biteganyijwe ko icyiza El Nino kizakomeza gukaza umurego muri uyu mwaka, aho kizateza kugwa kw’imvura iri munsi y’ikigereranyo cy’ikenewe .
El Nino imaze kuba nk’ikintu gisanzwe, kuko ihora yisubiramo mu gutera ubushyuhe budasanzwe mu bice byegereye inyanja ya Pasifika, bikagira ingaruka ku Isi by’umwihariko abatuye muri ibyo bice.
Muri Zimbabwe, kuva muri Mutarama kugeza muri Werurwe ni igihe kiba kigoye kuko abaturage benshi baba bataka inzara, cyane ko abagera kuri 60% ni ukuvuga miliyoni 15 z’abaturage batuye mu cyaro batunzwe n’ubuhinzi.
