Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagaragaye muri Zambia yagaza ubwoko bw’ingwe bita urutarangwe (cheetah), imwe mu nyamaswa z’ishyamba zatojwe kubana n’abantu.
Iyi ni ifoto yafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri mu ruzinduko rw’iminsi ibiri aho basuye tumwe mu duce tw’ubukerarugendo tugezweho muri icyo Gihugu.
Utwo duce turimo aka Musi-O-Tunya gaherereye ku Isumo rya Victoria na Pariki y’Igihugu ya Mukuni Big 5 Safaris.



