Burera: Umubyeyi umaze imyaka 12 avuza abana indwara y’amayobera aratabaza

  • KAMALIZA AGNES
  • Mutarama 16, 2024
  • Hashize imyaka 2
Image

Umugabo witwa Ndayambaje Alexandre utuye Kagari ka Tumba, Umurenge wa Bungwe mu Karere ka Burera, aratabaza abahisi n’abagenzi nyuma y’uburwayi bw’uruhu budasanzwe bwibasiye abana be babiri harimo n’ubumaranye imyaka 12.

Avuga ko umwana umwe w’umukobwa ari we umaranye iyi ndwara imyaka 12, mu gihe undi w’umuhungu agiye kuyimarana umwaka umwe.

Ndayambaje avuga ko mu myaka 12 yose bamaze bavuza indwara imeze nk’ubushye ariko atari bwo, byabakenesheje bikabije kuri ubu umuryango we ukaba usigaye utakigira n’urwara rwo kwishima.

Avuga ko umuryango we ugizwe n’abana batandatu, barimo bamwe bataye ishuri kubera ko nta bushobozi bwo kubishyurira, abandi bakaba bataranigeze bakandagira mu ishuri kubera ko nta bushobozi.

Umwana wa mbere ajya gufatwa yari afite imyaka ibiri, none arinze agera ku myaka 14 yibera mu bitaro.

Mu kiganiro uyu mubyeyi yagiranye n’Imvaho Nshya, yavuze ko byatangiye ari uduheri duto turi ku mubiri nyuma haza kuza agaheri kamwe kanini kaza guturika maze bihera ko bifata umubiri wose.

 Ati: ”Twatangiye ari uduheri nyuma havamo kamwe kameze nk’akabyimba karaturika hahita haza utundi twinshi  bikwira umubiri wose, dutangira kumuvuriza i Bungwe batwohereza ku bitaro bya Byumba naho bageze aho barananirwa batwohereza mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK).”

Bageze muri CHUK na ho umwana bamuvuye biranga, kandi ni na ko amafaranga yagendaga abashiraho, maze boherezwa mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal na ho biranga basubira muri CHUK.

Ibitaro bya CHUK byakomeje kugerageza biranga, maze umwana bamwohereza mu Bitaro bivura Kanseri bya Butaro mu Karere ka Burera.

Akomeza avuga ko amafaranga yose yatikiriye mu kuvuza abana cyane ko  bibera mu Bitaro bya Byumba, ariko ngo nta cyizere bafite keretse baramutse babonye ubuvuzi bwisumbuye ku bwo bahabwa.

Umuti uworohereza abana ugura 240,000 Frw

Kuri ubu kugira ngo haboneke imiti yorohereza abo bana bombi hakenerwa nibura 240,000 by’amafaranga y’u Rwanda ku kwezi.

Ati: “Nubwo turi mu bitaro kubaho ni ikibazo, nta n’ubushobozi nsigaranye bwo kubagurira imiti kuko nibura mu kwezi hakenerwa imiti y’ibihumbi 240 Frw kugira ngo yoroherwe. Nbonye n’ubundi bushobozi bwisumbuye wenda nkavuriza no mu bindi bihugu abana banjye bakira.”

Avuga ko hashize umwaka n’igice atakambiye Akarere ka Burera ngo kamuhe ubufasha, ariko  ntacyo byatanze akaba ari kwiyambaza n’izindi nzego bireba ngo zimutabare.

Ati: “Ikibazo cyanjye no mu Karere cyagezeyo, hashize umwaka n’igice mfite impapuro nabandikiye  mbasaba ubufasha bateyeho na kasha. Yewe n’umwaka ushize tariki 13 Ukuboza 2023 narongeye ndabandikira  ariko ntacyo byatanze.”

Inyandiko Imvaho Nshya ifitiye kopi, nazo zigaragaza ko Ndayambaje yiyambaje Akarere agasaba ubufasha ariko nta gisubizo yabashije kubona.

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC bwahamirije Imvaho Nshya ko hatangiye gukorwa ubushakashatsi kuri iyo ndwara y’amayobera yibasiye abana ba Ndayambaje kugira ngo hamenyekane iyo ari yo ndetse babe bafasha abo bana.

Nshimiyimana Kizito, Umukozi muri RBC ukora mu ishami rishinzwe kurwanya indwara zandura, ati: “Iyi ndwara igaragara nk’ubushye ariko ntabwo ari ubushye turacyayikoraho ubushakashatsi ngo tumenye iyo ari yo.”

Uyu mwana w’umukobwa yafashwe afite imyaka 2 none yujuje 14 yibera mu bitaro
Umwana wundi wafashwe nyuma y’uwa mbere
  • KAMALIZA AGNES
  • Mutarama 16, 2024
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE