Abadepite bakoreye ubuvugizi uruganda rwa Mukamira rutabona amata ahagije

Ikibazo cy’Uruganda rwa Mukamira Dairy rutabona amata ahagije rutunganya ni ikimwe mu byagaragarijwe Abadepite mu ngendo bamaze iminsi bakorera hirya no hino mu Gihugu basura imishinga n’ibikorwa biteza imbere imibereho y’abaturage.
Bagaragarijwe imbogamizi y’ imihanda igera kuri uru ruganda ruherereye mu Murenge wa Mukamira, Akarere ka Nyabihu, yangiritse ku buryo aborozi bo mu nzuri zirimo iza Gishwati bagorwa no kurugemuraho amata, aho usanga amwe anangirikira mu nzira.
Hari impungenge z’uko iki kibazo kidakemuwe uruganda rwahagarara. Uru ruganda rwatangiye muri 2017 rufite ubushobozi bwo kwakira amata agera kuri litiro ibihumbi 40.
Uyu munsi ku wa 04 Mata 2022, ubwo Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard yagezaga ku bagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ibirebana n’ibikorwa bya Guverinoma byo kugeza inyongeramusaruro ku bahinzi n’aborozi, yavuze ko iki kibazo kirimo gushakirwa igisubizo.
Yagize ati: “Ikibazo cy’Uruganda rw’amata rwa Mukamira tumaze iminsi duhanganye na cyo nka Leta, ni ikibazo cy’imihanda yo muri Gishwati, tumaze iminsi tugerageza kuyikora ariko ni ahantu hatoroshye kuhakora imihanda kubera ubutaka bwangirika vuba, iyo dukoze imihanda tukanyuzamo imashini nyuma y’amezi make irongera igasenyuka”.
Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yagaragaje ko haherutse no gusurwa n’abaminisitiri bareba icyakorwa kugira ngo icyo kibazo gikemuke uruganda rwongere rubone amata.
Ati: “Ni uruganda twakoze turukeneye kandi twifuza ko rutahagarara, Leta irarukurikirana umunsi ku wundi, imihanda turimo kuyikora, ikibazo turakizi, turagikurikirana”.
Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yanagarutse ku kibazo yagejejweho n’Abadepite n’Abasenateri kijyanye n’igiciro aborozi muri rusange bagurirwaho amata kiri hasi, avuga ko mu gihe kitarenze icyumweru kizaba cyavuguruwe.
Yanakomoje ku musaruro w’amata muri iyi minsi wabaye muke mu Gihugu bitewe n’izuba ryinshi ryacanye umwaka ushize amatungo akabura ubwatsi, bigatuma n’ibiciro ku isoko bizamuka.
Ati: “ Mu rwego rwo gukumira iki kibazo Guverinoma yafashe ingamba zinyuranye zirimo kongera ubuso buhingwaho ubwatsi, kwigisha abahinzi kurushaho kubika ubwatsi buzakoreshwa mu gihe cy’izuba bifashishije tekiniki zituma bubikwa igihe kinini, kwegereza aborozi amazi no gutunganya imihanda ijya mu nzuri cyane cyane muri Gishwati”.
Kuva mu mwaka wa 2017 kugeza mu 2021 umukamo w’amata wiyongereye ku gipimo cya 9%, uva kuri litiro zigera ku bihumbi 816 ugera kuri litiro ibihumbi 891.