Batatu barimo injenyeri bafungiwe guhimba ibyangombwa byo kubaka

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Mutarama 2024, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi abantu batatu bakurikiranyweho icyaha cyo guhimba impushya zibemerera kubuka.
Urwo rwego rubinyuje ku rubuga rwa X rwagize ruti : “Ku bufatanye n’izindi nzego, RIB imaze igihe ikora iperereza ku bantu bahimba bakanakoresha impushya zibemerera kubaka hadashingiwe ku gishushanyo mbonera cyane cyane mu Mujyi wa Kigali.”
RIB yakomeje igira iti: “Kuri ubu hamaze gufatwa abitwa: BARIRIMANA Mutien Marie w’umwenjenyeri, NTEZIRIZAZA Sad na RITARARENGA Nicolas w’umwubatsi.”
RIB iributsa Abaturarwanda ko kubaka nta byangombwa bigira ingaruka nyinshi ku wabikoze harimo gusenyerwa ibyo yubatse ndetse no gufungwa kuko aba akoze icyaha gihanwa n’amategeko.
RIB kandi irashimira abakomeje kuyitungira agatoki bayereka abubaka nta byangombwa n’abakoresha inyandiko mpimbano, kugira ngo bahanwe, kuko ari bwo buryo bwonyine buzatuma hirindwa gutura mu kajagari.