U Rwanda na Yorodaniya byasinyanye amasezerano 4 y‘ubufatanye

Guverinoma y’u Rwanda n’Ubwami bwa Hashemite bwa Yorodaniya, byashyize umukono ku masezerano y’ubutwererane akuraho gusoresha kabiri ibicuruzwa no gukumira inyerezamisoro, n’andi masezerano ajyanye n’ubutwererane mu Buzima n’Ubumenyi mu Buvuzi.
Hanasinywe kandi amasezerano y’ubufatanye mu bucuruzi n’ubukungu, ndetse n’andi ajyanye n’ibufatanye mu buhinzi.
Amasezerano yashyizweho umukono nyuma y’ibiganiro Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame n’Umwami wa Hashemite wa Yorodaniya bagiranye n’amatsinda ahagarariye ibihugu byombi.
Abo Bakuru b’Ibihugu byombi banakurikiranye umuhango w’isinywa ry’ayo masezerano.
Ayo masezerano aje yiyongera ku yandi ibihugu byashyizeho umukono mu mwaka ushize ndetse no mu myaka itandatu ishize.


