Musanze:  Bagowe n’urugendo rw’amasaha 2 bakora bajya kubyara

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Mutarama 7, 2024
  • Hashize imyaka 2
Image

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Shingiro, Akarere ka Musanze, bavuga ko bakigorwa no kubona serivisi zo kwivuza kubera ko batarabona ivuriro ry’ingoboka (Poste de Santé), hari abakora urugendo rw’amasaha arenga abiri bajya kwivuza, abagore bamwe bakaba bakibyarira mu ngo, abandi bakabyarira mu nzira.

Abo mu Kagari ka Mudende ni bo bagaragaza ikibazo gikomeye kuko ari na bo bakora amasaha arenga abiri kugira ngo bagere ku Kigo Nderabuzima cya Shingiro giherereye ku Biro by’Umurenge.

Abo baturage bemeza ko mu Murenge wa Shingiro wose nta vuriro ry’ingoboka rirahubakwa, bakaba bahurira ku kigo nderabuzima kimwe na cyo kiri kure y’umubare munini.

Manirakiza Judith wo mu Kagari ka Mudende, yagize ati: “Hano rwose twe turi mu bakomeje gusigara inyuma mu bijyanye no kwivuza, byakubitiraho twebwe abagore bwo bikaba ikibazo gikomeye. Tekereza kuba hari abagore bo muri Shingiro bakibyarira mu rugo, abandi barwayi iyo bafashwe bo bakaba bakinywa imiravumba n’imibirizi kubera gutinya urugendo rumanuka iyi misozi rujya ku Murenge wa Shngiro hubatswe ikigo nderabuzima! Dukeneye Poste de Santé”.

Mukamasabo Helena, umwe mu bagore babyariye mu nzira, avuga ko ari ikibazo gikomeye kandi ko bitera ipfunwe.

Yagize ati: “Inda yamfashe ahagana saa moya z’ijoro ,abagabo bamwe bo kuri uyu musozi bari bakiri mu tubari abandi na    bo bari bananiwe kujya gushaka Ingobyi.  Nabwo ni ugukora urugendo rw’isaha ujya hejuru hano kuri Kalisimbi, imbangukiragutabara nayo ntabwo byoroshye kugera hano, bankuye hano mu ma saa yine mbyarira mu nzira muri santere ya Rwanda Rushya. Nibadufashe tureke gusigara inyuma kuko nta Murenge utagira Poste de Santé”.

Nzigira Karemera Donatien we avuga ko nk’abagabo bahura n’imvune cyane bari mu mujishi w’ingobyi ya Kinyarwanda.

Yagize ati: “Turamutse tubonye ivuriro ry’ingoboka hano byadufasha cyane nka twe dukunze guheka mu ngobyi. Dukora urugendo rurerure bamwe bakabyinubira ntibaheke bigakurura amakimbirane twava ku kigo nderabuzima tukaza duca amande abagabo batahetse. Ubundi indi ngaruka ni uko hari bamwe mu barwayi bajya kwivuza banegekaye kuko hari abatinya urugendo bakaba bakwivuza magendu, abandi bakinywera ibyatsi byo mu ishyamba.”

Kayiranga Theobald, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,  yashimangiye ko iki kibazo gikomeye kandi gikwiye gushakirwa igisubizo, gusa ngo bizaterwa n’uko amikoro azajya aboneka.

Yagize ati: “Ikibazo cyo kuba hari imwe mu mirenge itagira Poste de Santé, kuri ubu hakaba hari abaturage bakigorwa no kubona serivisi zo kwivuza turakizi. Ubu rero turakomeza gukora ubuvugizi kugira ngo nabariya bahabwe ubushobozi bwo kwivuriza hafi, tugiye kureba uburyo twasura uyu Murenge wa Shingiro turebe koko impamvu batagira Poste de Santé.”

Shingiro ni umwe mu Mirenge y’Akarere ka Musanze ikora ku Kirunga cya Kalisimbi ugizwe n’imisozi miremire na yo igizwe n’amakoro.

Imihanda y’aho usanga igoranye kugendwa ku buryo hari abagabo basabwa kujya guheka umurwayi na bo bagahitamo kwirwaza ariko amaherezo bikarangira baciwe amande.

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Mutarama 7, 2024
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE