Guverinoma y’u Rwanda yateye utwatsi ibyavuzwe na Perezida w’u Burundi

“Nta kuri na mba kuri mu byatangajwe na Perezida w’u Burundi avuga ku Rwanda…”
Ubwo ni ubutumwa bwatanzwe n’Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma nyuma y’aho Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye atangaje ko inyeshyamba za RED Tabara zirwanya u Burundi zishyigikiwe n’u Rwanda.
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ntaho u Rwanda ntaho ruhuriye n’imitwe yitwaje intwaro y’Abarundi mu buryo ubwo ari bwo bwose.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Ukuboza, ni bwo Perezida Ndayishimiye yashinie u Rwanda gutera inkunga no gutoza inyeshyamba zagabye igitero ku mupaka w’u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu cyumweru gishize.
Ni igitero cyagabwe mu gace ka Gatumba Leta y’u Burundi ikaba ivuga ko cyaguyemo abasivili barenga 20.
Perezida Ndayishiye yagiye kuri radiyo y’Igihugu avuga ko izo nyeshyamba za RED-Tabara “zigaburirwa, zigacumbikirwa, aho gukorera, zihabwa amafaranga n’igihugu bicayemo, ni aho mu Rwanda.”
Guverinoma y’u Rwanda yateye utwatsi ibyo birego, ihamya ko ari ibinyoma byambaye ubusa kuko nta sano n’imwe uwo mutwe wigeze ugirana n’u Rwanda.
Umuvugizi wa Guverinoma Yolande Makolo, yagize ati: “Bikwiye kwibutswa ko Guverinoma y’u Rwanda, ibinyujije mu Rwego rushinzwe Ubugenzuzi bw’Imipaka (EJVM), iherutse gushyikiriza u Burundi abarwanyi ba RED Tabara bafatiwe ku butaka bw’u Rwanda binjiye bitemewe.”
Guverinoma y’u Rwanda yasabye iy’u Burundi gushaka igisubizo cy’impungenge bafite binyuze mu nzira za dipolomasi maze zigakemurwa mu buryo bwa gishuti.
RED Tabara ni umutwe ufatwa nk’uw’iterabwoba na Lata y’u Burundi watangiye kuvugwa mu mwaka aa 2011, ukaba unashinjwa kuba waragabye ibitero bya mbere mu mwaka wa 2015.
Nyuma y’igitero cyo mu cyumweru gishize, uwo mutwe wigambye ko ari wo wakigabye ubinyujije ku rubuga rwa X.
Uwo mutwe wahakanye ko waba warishe abasivili, ahubwo wemeza ko wivuganye abasirikare b’u Burundi icyenda n’umupolisi umwe.