Youthconnekt: Minisitiri Mbabazi yasabye urubyiruko kutiruka inyuma y’amafaranga

Minisiteri y’Urubyiruko y’Umuco yasabye urubyiruko kutiruka inyuma y’amafaranga ahubwo ko amafaranga ari yo akwiye gusanga urubyiruko kubera imishinga rufite n’icyo yaje gukemura.
Ibi byagarutsweho na Minisitiri Mbabazi Rosemary ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu mu gikorwa cyo guhemba urubyiruko rwahize urundi mu kugira imishinga yahize iyindi.
Mbabazi yijeje ubufasha no gushyigikira urubyiruko mu gihe rwerekanye ibyo ruzi kugira ngo rubihereho.
Agaragaza ko mu gihe urubyiruko rufite umushinga mwiza, amafaranga ariyo yiruka inyuma yarwo.
Yagize ati: “Abafite imishinga ifatika amafaranga azabiruka inyuma ariko iyo udafite imishinga cyangwa ibitekerezo byubaka aho mutuye, ni wowe wiruka inyuma y’amafaranga”.
Agaragaza ko bahujwe n’urubyiruko ruri muri Youth Connekt rufite ibikorwa by’indashyikirwa kuva ku rwego rw’Umurenge kugeza ku rwego rw’Igihugu.
Yakomoje no ku rubyiruko rwiga ubumenyingiro (TVET-Youth Challenge).

Avuga ko icyerekezo k’igihugu ari uko urubyiruko rwihangira umurimo rukava ku ntebe y’ishuri rwarihangiye imirimo.
Ati: “Dusanga bafite ibitekerezo byinshi ariko badafite ubushobozi bwo guteza imbere ibyo bitekerezo byabo cyane cyane udushya bahanze tuza gukemura ibibazo mu burezi, mu buhinzi, mu ikoranabuhanga no mu bindi byiciro”.
Akomeza agira ati: “Igihugu cyanyu kirahari kugira ngo kibashyigikire. Iterambere rirashoboka aho ubushake buri, icyangombwa nuko mukora umurimo unoze […]. Mukore imishinga ikemura ibibazo”.
Rwema Diogène wo mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba akaba ahagarariye Diosol Ltd yegukanye igihembo cya Youthconnect, ni we wahize abandi yegukana 8,500,000 FRW.
Kampani ye ikora ubworozi bw’inkoko bwa kinyamwuga ariko akifashisha ibiva mu nkoko.
Ati: “Duhinga kandi tubungabunga ibidukikije aho dukora amakara ava mu myanda y’inkoko”.
Mu buhamya bwe, avuga ko atangira umushinga we, yawutangiranye n’amafaranga 100,000 FRW, amafaranga yahembwe akaba ari ikindi gishoro.
Ati: “Amafaranga miliyoni 8 tubonye ni ikindi gishoro gifatika kije kidusanga.
Batubwiye ko amafaranga agomba kutwirukankaho, mu yandi magambo aya mafaranga atwirukankaho ntabwo atwirukaho kugira ngo atakare ahubwo atwirukaho kugira ngo tuyabyaze ayandi”.
Umushinga we avuga ko icyo waje gukemura ari ugukuraho ubushomeri kuko ngo yawutangije na we ubwe yari umushomeri.
Ikindi ngo nuko byari mu rwego rwo kurwanya mirire mibi.
Ati: “Narimo kurwanya ikibazo k’imirire mibi cyagaragaraga mu karere kanjye bigatera n’igwingira. Gahunda twatangije nuko buri muntu wese agira inkoko mu rugo iwe akagira Igi”.
Uwaremwe Léon Déogratias, ufite ikompanyi yitwa Bridge Design Ltd ikora ibijyanye no gusohora impapuro (printing), avuga ko igihembo yahawe kigiye kumufasha mu bushabitsi bwe akagura ubucuruzi.

Ati: “Hari ibikoresho bimwe na bimwe ngenda mbura ariko ubu ngiye kubyongera akazi karusheho kugenda neza”.
Agaragaza ko hari ibikoresho yajyaga gukorera hanze ariko amafaranga yahawe azamufasha kugura imashini na we abyikorera.
Iradukunda Providence wiga muri IPRC Kigali mu mwaka wa kabiri, umushinga we wahembwe miliyoni eshanu.
Asobanura ko umushinga we ari agakoresho gatoya yakoreye abakobwa n’abagore kugira ngo bajye bashobora kubara iminsi yabo y’ukwezi mu buryo bwihuse.
Avuga ko mu gihe umugore cyangwa umukobwa ufite iminsi ihindagurika, ako gakoresho kamufasha kwipima agahita amenya ko ageze ku munsi wa mbere w’imihango cyangwa ko ageze igihe cyo gusama.
Ati: “Umushinga wanjye icyo ugamije ni ukurwanya inda zitateganyijwe ku bangavu n’abagore barazitwita kubera ko baba batazi igihe cyabo ugasanga babyaye indahekana”.
Ibihembo byatanzwe muri TVET-Youth Challenge
Iradukunda Providence 5,000,000 FRW
Jambo Christian 4,000,000 FRW
Niyibizi Yves Clement 3,000,000 FRW
Mvuyekure Leonard 2,000,000 FRW
Ibihembo byatanzwe muri ‘Youthconnekt Awards’
Diosol Ltd 8,500,000 FRW
Iwacu hub Ltd 7,000,000 FRW
Mouzah Design Ltd 6,000,000 FRW
Bridge Design Ltd 5,000,000 FRW

