Tuniziya: Igisirikare cyishe ibyihebe bitatu

Minisiteri y’Umutekano w’imbere mu gihugu cya Tuniziya yatangaje ko igisirikare cy’igihugu cyishe abantu batatu bishwe barashwe mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba, ku wa Gatatu tariki ya 27 Ukuboza 2023.
Ni igikorwa cyakozwe n’abasirikare bakuru b’ingabo z’igihugu mu gace k’imisozi gaherereye mu burengerazuba bwo hagati bw’igihugu cya Tuniziya.
Ibi byihebe byishwe mu gikorwa cyo kurwanya iterabwoba gikomeje kubera mu misozi ya Kasserine, umujyi wegereye umupaka na Alijeriya.
Umuvugizi w’abajandarume ba Tuniziya Houcem Eddine Jebabli yabwiye AFP ati: “Umusirikare umwe yakomerekejwe n’umuriro w’amasasu y’iterabwoba.”
Uwo muyobozi yongeyeho ko icyo gikorwa cyashyigikiwe n’umutwe w’ingabo zirwanira mu kirere na cyo cyatumye hafatwa ibisasu bikomeye, amasasu asanzwe, n’intwaro, gusa nta bisobanuro birambuye yatanze kuri ibi bikorwa.
Kuva mu 2011, Tuniziya imaze kwiyongeramo imitwe y’iterabwoba y’aba Jihadiste, yica abasirikare n’abapolisi benshi, ndetse n’abasivili na ba mukerarugendo b’abanyamahanga.
Icyakora ubutegetsi bwa Tuniziya butangaza ko bumaze gutera intambwe igaragara mu guhashya ibikorwa by’iterabwoba.
Ibikorwa byo guhashya iyi mitwe birimo gukorerwa n’inzego zishinzwe umutekano mu misozi ya Kasserine, ikomeje kuba ahantu hihishe abayoboke b’aba jihadiste.