Menya akamaro k’igiti cyitwa Umukoyoyo

Igiti cyitwa Umukoyoyo (Combretum Collinum) gisigaye ahantu hake cyane mu Rwanda. Kugeza ubu kiboneka mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba, gishobora kuvangwa n’imyaka kuko amababi yacyo ari ifumbire.
Ndorimana Joel wo mu Karere ka Bugesera, asobanura ko Umukoyoyo ari igiti bakuraho ibishishwa by’imizi bakabiha abana barwaye kuribwa mu nda.
Agaragaza ko akenshi babyita ngo ni ‘icyo mu nda’, ariko ubundi ngo ni indwara yo kuribwa mu nda.
Umuntu mukuru ashobora kunywa umuti uvuye muri iki giti mu gihe arwaye mu nda bityo mu nda ngo hakoroha.
Agira ati: “Ubwoko bw’iki giti usanga ari kinini kandi kikabyara n’inkwi abantu bakazitekesha.”
Akomeza avuga ati: “Igihe cyose iki giti kiba cyakuze kigira amakara kandi amakara yacyo ntabwo akunze kuzimata.
Abantu barayagura cyane kuko iyo ari ibiti nk’ibi arahenda ntabwo anganya ibiciro n’amakara asanzwe”.
Ndorimana avuga ko Umukoyoyo kugira ngo utangizwa uvangwa n’indi myaka.
Avuga ko hari igiti cyitwa Umurama kijya kumera nk’Umukoyoyo na cyo bakoresha mu kwivura.
Ati: “Umurama wo ukoreshwa mu kurutsa abantu”.
Akomeza avuga ko ati: “Ubwo rero bagiye babitegera mu myaka kuko iyo biri mu myaka ntabakunze kubyangiza nko mu ishyamba rindi risanzwe kuko nyir’imyaka aba ayirinda, noneho bwa buti bukabona umutekano”.

Turatsinze Bright says:
Ukuboza 19, 2023 at 12:41 pmUmurama wo ni umuti ukomeye cyane uvura inkorora uca amababi yawo akuze ukayacanira akabira ukayungurura ukajya unnwaho mugakombe thanks for this story kabisa