Sudani: Yategetse abadipolomate ba Tchad kubavira mu gihugu

Kuri uyu wa 17 Ukuboza, Ibiro Ntaramakuru by’igihugu cya Sudani byatangaje ko Sudani yategetse abadipolomate batatu baturutse muri Tchad kuva mu gihugu cyabo mu gihe kitarenze amasaha 72.
Reuters yanditse ko iki cyemezo cya Sudani kije gikurikira ibyo Tchad yakoreye abadipolomate bane ba Sudani batakiriwe neza ubwo bari kuri Ambasade ya Sudani yo mu murwa mukuru N’Djamena.
Tchad yavuze ko icyemezo cyayo cyatewe n’icyo yise amagambo akomeye y’abayobozi ba Sudani bashinje Tchad bayishinja uruhare mu ntambara n’amakimbirane byo muri Sudani.
Umuryango Mpuzamahanga Ushinzwe Abimukira uvuga ko kuva intambara yatangira mu mezi arindwi ashize hagati y’ingabo za Sudani n’ingabo RSF, impunzi zirenga 540.000 zimaze kwambuka ziva muri Sudani zerekeza muri Tchad.