Rusizi: Ababyeyi bamwe ni urucantege ku bakobwa biga imyuga

Abakobwa bafite inyota yo kwiga imyuga bo mu mirenge inyuranye y’Akarere ka Rusizi bavuga ko bagihura n’imbogamizi zikomeye zirimo gucibwa intege n’ababyeyi babo, abo mu miryango yabo, abaturanyi,abakobwa bagenzi babo n’abasore bo mu kigero cyabo bababwira ko hari imyuga igenewe abahungu gusa.
Hari bamwe mu bakobwa bigaga imyuga babiretse bakayicikiriza kubera gucibwa intege n’ababyeyi ndetse n’abo biganaga babawira ko bo nibura ibyabo ari ubudozi no gutunganya imisatsi gusa, bigatuma hari
Bamwe mu bakobwa baganiriye n’Imvaho Nshya nyuma yo kurangiza amashuri y’imyuga bagahabwa ibikoresho bayitangarije ibibazo bikizitiye umukobwa mu kwiga imyuga.
Niyomukunzi Peruth w’imyaka 20 wize gusudira avuga ko hari ikibazo gikomeye cyane cyo kwitinya kw’abakobwa mu myigire y’imyuga, n’abayize bagafatwa nk’abataye igihe, cyane cyane nk’abajya mu bwubatsi, ububaji, amashanyarazi, gusudira n’indi myuga yamaze imyaka myinshi ikorwa n’abagabo, hakaba n’ababwira abayigiyemo ko ari ibishegabo, batazabona abagabo.

Ati: “Biba kuri nkatwe bacikirije amashuri biga imyuga y’igihe gito, bikanaba no mu biga mu mashuri abacumbikira, boherejwe na Leta, kuko urebye umubare w’abahungu n’abakobwa mu myuga nk’iyo yitwa iy’abahungu usanga ntaho bihuriye.’’
Avuga ko iyo myumvire ica intege cyane abakobwa, bakitinya muri iyi myuga, bakirundira mu budozi, ububoshyi, gutunganya imisatsi n’inzara n’indi ngo yoroshye, indi ikajyamo abiyita ko bahaze amagara, batumva ko ari imyuga nk’indi.
Imanishimwe Diane w’imyaka 20, wize amashanyarazi avuga ko batangiye ari abakobwa 5 mu bahungu barenga 30 amasomo y’igihe kigufi, 3 bacibwa intege n’abo bahungu biganaga bavuga ko nta mukobwa wo kwiga amashanyarazi, baritahira, bo uko ari 2 basigaye barashinyiriza.

Ati: “Urucantege ntiruri mu basore gusa baba batubwira ko batarongora umukobwa wuriye inzu, natwe twakumva ko kwiga ibizatuma tubura abagabo ntacyo bimaze bamwe bakigendera, n’abo duhura mu nzira bakatubera ibisitaza.
Njye gukomeza umutsi nabitewe n’uko mbyiyumvamo. Nanabiterwa n’amatsiko nagize mbona iwacu uwadushyiriyemo amashanyarazi yabigenje, numva nshaka kumenya uko bikorwa nza kwiga nshaka nanjye kuzabikora. Iyo nza ndafite intego nanjye mba naratashye”.
Aba bakomeje amasomo bahuriza ku gusaba Akarere kubafasha guhindura imyumvire y’abo bose bumva ko kwiga imyuga kw’abakobwa nta mumaro, bakanabwira ba rwiyemezamirimo bubaka kujya bashyiramo abakobwa benshi mu mirimo,n’ibindi byahindura iyo myumvire ifitwe na benshi.
Umuyobozi wa TSS ya Nyarushishi Kajigo Djuma, avuga ko iki kibazo gihari ariko gifatira imizi mu muco nyarwanda, aho hari imirimo yasaga n’ibujijwe abakobwa irimo n’iyo myuga. Avuga ko no mu bana bakira muri TSS iki kibazo kigaragara.

Ati: “Nko mu mashami 5 dufite, uretse ubudozi ahandi abakobwa ni mbarwa. Imbogamizi zo ziracyahari zigaragara cyane. Nk’ubu mu ishami ry’ubwubatsi dufite mu wa 4 no mu wa 5 abakobwa ni 4 mu bahungu 36, ububaji abakobwa 4 mu bahungu 25, ubudozi abakobwa 26 nta muhungu n’umwe, gusudira abahungu 4 abakobwa 12, amashanyarazi abakobwa 8 abahungu 35. Ibi ubwabyo birakwereka ikibazo gihari, kandi n’ab’amasomo magufi twakira ikigereranyo ni nk’icyo.’’
Na we asanga Leta ikwiye kongera imbaraga mu gukundisha abakobwa imyuga, hakagira motivasiyo bashyirirwaho, nk’uko n’ahandi haba 30% by’abagore, no mu kazi, ba rwiyemezamirimo bagasabwa kujya bakoresha 30% by’abagore mu bakozi babo, byatera abandi kuyiga nta pfunwe cyangwa isoni.
Umukozi ushinzwe iterambere ry’umurimo mu Karere ka Rusizi, Ruhangimana Fidèle, avuga ko Akarere kagiye gufasha mu guhindura iyi myumvire gahuza urubyiruko rwize imyuga, cyane cyane abakobwa n’amahirwe y’umurimo ahari.

Ati: “Akarere kagira gahunda yo kuganira n’abikorera, uko duhuye tugiye kujya tubasaba guha akazi abagore n’abakobwa mu myuga inyuranye ku bagafite, mu nteko z’abaturage ubukangurambaga ku babyeyi bukorwe, dushishikarize abagore n’abakobwa bayize kwigaragaza no kunoza umurimo kugira ngo barusheho kugirirwa icyizere, tubona niduhagurukira rimwe imyumvire izahinduka.’’

