2050: Hakenewe miliyari zisaga 400Frw buri mwaka Abanyarwanda miliyoni 23 bakagezwaho amazi

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ukuboza 13, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Ikigo cy’Igihugu cyo gucunga amazi WASAC Group cyatangaje ko kugira ngo u Rwanda rugere ku ntego rwihaye y’Icyerekezo 2050 y’uko Abanyarwanda bose bazaba babona amazi meza hakenewe miliyoni 400 z’Amadolari y’Amerika ni ukuvuga asaga miliyari 400 z’amafaranga y’u Rwanda buri mwaka.

Imibare igaragaza ko umubare w’Abanyarwanda bangana na miliyoni 13 ubu, biteganyijwe ko muri 2052 bazaba ari miliyoni 23, bityo bikazasaba ko n’ibikorwa remezo byongerwa, akaba ari yo mpamvu buri mwaka bisaba miliyari zisaga 400.

Umuyobozi wa WASACGroup, Prof Munyaneza Omar yagaragaje ko Guverinoma irimo gukora ibishoboka ngo uko Abanyarwanda biyongera babone n’amazi meza bakeneye.

Uwo muyobozi yavuze ko hakenewe ko hashyirwa mu iganamigambi imishinga ya buri mwaka yo guteganyiriza Abanyarwanda kubona amazi meza.

Yagize at: “Inyigo yakozwe yatweretse ko kugira ngo tuzabone amazi meza Abanyarwanda bose bazaba bakeneye muri 2050, bisaba ko dukoresha nibura miliyoni 400 $ buri mwaka”.

Yakomeje agira ati:”Uko bimeze ubu, ingengo y’imari Guverinoma ifite ntabwo yahaza iyi mishinga,ni yo mpamvu turimo gushaka indi nkunga mu bafatanyabikorwa bacu”.

Ku itariki ya 1 Ukuboza 2023,Banki Nyafurika Itsura Amajyambere(AfDB) yeteye inkunga y’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 340 ikigo WASAC.

Ni amafaranga WASAC ihamya ko aje gushyigikira ibikorwa byo kugeza amazi meza ku baturarwanda kandi bikanihutisha icyerekezo cya Leta cyo kugeza Abanyarwanda ku iterambere rirambye.

Munyaneza yavuze ko igenamigambi ry’isuku n’isukura rigaragariza ko hakwiye gushyirwa mu bikorwa ibyo biyemeje buri mwaka kugera muri 2050.

WASAC kandi igaragaza ko iyi nkunga ya AfDB izafasha mu gusana bimwe mu bikorwa remezo byo gukwirakwiza amazi byangiritse .

Kugeza ubu Munyaneza uyobora WASAC ahamya ko 40% by’amazi akoreshwa mu Rwanda yangirikira mu matiyo n’ibindi bikoresho byifashishwa mu gukwirakwiza amazi biba byarangiritse.

Ni inkunga izanakoreshwa mu mishinga y’amazi iri mu turere 10 dufite ibibazo bikomeye by’amazi harimo Nyaruguru, Huye, Gisagara, Gatsibo, Kayonza, Ngoma na Gicumbi.

Iyi nkunga kandi byitezwe ko kugeza muri 2029, izaba imaze gufasha Abanyarwanda miliyoni 2.3, kubona amazi meza ndetse no kwimakaza isuku.

Ni inkunga izanafasha guha imbaraga ibikorwa byo ku rugomero rw’amazi rwa Nzove kugira ngo rubashe gukwirakwiza amazi meza ku baturage batuye mu Mujyi wa Kigali.

Imibare yo muri Kamena 2022 yerekana ko abaturage bo mu Mujyi wa Kigali bakoresha amazi angana na metero kibe 117,000 buri munsi.

Muri uwo mwaka kandi ibarura rusange ry’abaturage ryagaragaje ko 97 % by’abatuye Kigali babona amazi meza.
Mu ntara y’Amajyaruguru ho ni 85%, bagakurikirwa n’Intara y’Iburasirazuba iri kuri 81%,Intara y’Amajyepfo na 78% mu gihe mu BNtara y’Iburengerazuba bari kuri 75%.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ukuboza 13, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE