Ikawa itunganywa ikanagurishwa na Koperative Twongerekawa COKO iri mu zikunzwe cyane ku isoko ryo mu Rwanda no mu ruhando mpuzamahanga by’umwihariko i Burayi, bitewe n’uburyo yitabwaho byihariye kuva igihingwa, isarurwa ndetse ikanatunganywa.
Ikawa ya Koperative Twongerekawa COKO yo mu Murenge wa Coko, Akarere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru, ifite umwihariko wo kuba yera mu misozi miremire ku butumburuke bwa metero zisaga 2200 hejuru y’inyanja, ari na byo bituma igira uburyohe bwihariye kubera ko yera itinze, ikagira intete zibyibushye.
Nyuma y’imyaka 13 iyo Koperative itangiye, ikawa yayo iri mu zagaragaje umwihariko wo gukundwa ku isoko ry’i Burayi ihesha ishema ikawa y’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga.
Ubuyobozi bwa Koperative Twongerekawa COKO buvuga ko kuba abanyamuryango barafashe umwanzuro wo kwibumbira hamwe no guhuza imbaraga, byabafunguriye amarembo y’uburumbuke n’iterambere kuko umusaruro w’ikawa wiyongereye mu bwiza no mu bwinshi binatuma imibereho y’abanyamuryango ihinduka cyane.
Ibyo byagagutsweho na Nyirangwabije Therese, Umuyobozi wa Koperative Twongerekawa COKO, mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya agaruka ku iterambere bishimira bamaze kugeraho mu myaka isaga 13 ishize bafashe umwanzuro wo kwibumbira muri koperative.
Yagize ati: “Twongerekawa COKO ni Koperative yatangiye mu mwaka wa 2009, biturutse ku gitekerezo cy’abahinzi b’ikawa bari bafite ikibazo cyo kuba batabona umusaruro uhagije, bagira ngo bawongere banawongerere agaciro, cyane ko abawuguraga ahanini baturukaga kure bityo baba bamaze gusarura ugasanga uheze ku gasozi bategereje abantu baza kuwufata rimwe na rimwe hakaba n’igihe bawusubiza no mu rugo babuze umuntu uwugura.”
Ingaruka zo gukorera mu kajagari ni zo zabahaye imbaraga zo kwihuriza hamwe mu mugambi wo kwiyubakira uruganda rutunganya ikawa no kwishakira amasoko, kugira ngo bacike burundu ku kwangiza umusaruro babonaga ukabura abaguzi kubera kudashyira hamwe ngo babe bafite aho babarizwa.

Madamu Nyirangwabije yakomeje agira ati: “Twafashe izo ngamba twishyira hamwe; twari abantu 26 twatangiye dutanga amafaranga make. Uko twabonaga umusaruro twagendaga twizigama, dukoresha amaboko yacu duharura umuhanda ugana aho twari kuzashyira imashini. Nyuma twaje kunyarukira kuri NAEB tubabwiye cya gitekerezo baduha inkunga y’imashini…”
Koperative yatangiye ifite abanyamuryango 26 none kuri ubu bageze kuri 204 barimo 169 b’abagore n’abagabo 35. Ati: “Ubu tugura umusaruro w’abaturage bose n’abatari abanyamuryango, bityo na bo bagize amahirwe yo kuba bajyana umusaruro wabo hafi. Ku muhinzi, ikawa ya Coko imeze nk’uko umworozi abungabunga inka ye akamenya ko izamuha amata.”
Imibereho y’abanyamuryango ihinduka buri munsi
Nyirangwabije yagaragaje uburyo iterambere bagezeho ribahereza imbaraga zo gukomeza guhinga ikawa bishimye kandi n’imibereho yabo ikarushaho kugenda iba myiza.
Yagize ati: “Nka Mituweli tubasha kuyitangira ku gihe, ubwo ni ukuvuga ngo ni ubuzima bwiza kuko dushobora kwivuza, yaba Ejo Heza turayitabira, ni uguteganyiriza amasaziro yacu. Ndetse navuga ngo Turishimye cyane!”
Abanyamuryango ba Koperative Twongere Kawa COKO na bo bashimangira ko imibereho yabo yahindutse babikesha guhinga ikawa, ndetse bakaba babona ubufasha bunyuranye butuma barushaho kongera ubunararibonye mu buhinzi bw’ikawa.
Habumuremyi Pascal, umwe muri abo bahinzi b’ikawa bamaze kuba abanyamwuga, yagize ati: “Guhinga ikawa byampaye imbaraga zo kugira ngo mbashe kugira imibereho myiza mu rugo iwanjye, mbashe kwishyurira abana amashuri ndetse no gutanga ubwisungane mu kwivuza ari bwo Mituweli, ntirengagije ko no muri kino gihe cya gahunda ya Ejo Heza ibyo na byo tubyiyumvamo kubera ikawa iba yaduhaye amafaranga atubutse.”
Habumuremyi na bagenzi be bemeza ko Twongerekawa Coko itababereye intandaro y’iterambere gusa, ahubwo yababereye umuryango uhora ubarebera ibyo bakeneye kugira ngo barusheho guhinga no gutunganya ikawa itazatezuka guhiga ubundi bwoko mu ruhando mpuzamahanga.
Bavuga ko n’iyo umunyamuryango agize ikibazo mu buzima bwe bwite iyi koperative ihora yiteguye kumugoboka, ibyo ngo bikaba biri mu bikomeza kubongerera ishyaka n’urukundo rw’igihingwa cya kawa.
Bavuga ko badasiba kongererwa ubumenyi, abagoronome n’abafashamyumvire mu buhinzi bw’ikawa bakababa hafi kugira ngo barusheho kunoza umusaruro w’ikawa ikenewe ngo u Rwanda rukomeze guhiga amahanga mu musaruro w’ikawa mu bwiza no mu bwinshi.
Kuba ikawa y’u Rwanda by’umwihariko iyera mu Ntara y’Amajyaruguru ikomeje gukundwa mu ruhando mpuzamahanga ni byo aba bahinzi bavuga ko bibatera ishema bigatuma bakomeza gukomera ku ibanga ryo kuyitaho no kuyikorera kugira ngo ikomeze guherekeza u Rwanda mu cyerekezo 2050 nta yindi irayihiga mu buryohe no mu bwiza.
Ikawa yera mu Murenge wa Coko yatangiye kugurishwa ku isoko ry’i Burayi mu mwaka wa 2014; mu mwaka ukurikiyeho hagurwa uruganda rushya rutonora rukanoza ikawa. Nyuma y’aho Koperative yagabye amashami i Gitaba, Buhuri na Gitambi ikaba igenda yagura ibikorwa mu buhinzi n’ubworozi bigamije kunganira iterambere ry’abanyamuryango.
Ubuyobozi n’abanyamuryango ba Koperative Twongerekawa Coko basanga gusigasira ubuhinzi bw’ikawa bikwiye gushingira ku gutoza n’abakiri bato ubu buhinzi kugira ngo na bo bazakure babwiyumvamo kandi bafite n’ubushake bwo kubushoramo imbaraga zabo kuko ikawa ari igihingwa ngengabukungu kigirira umuhinzi n’Igihugu akamaro binyuze mu madovize cyinjiza.











Ni byiza ko n’urubyiruko rwitabiriye umurimo cyane cyane gukorera hamwe