REG WBBC yatangiye neza imikino Nyafurika

REG WBBC yatsinze Overdose Up Station yo muri Cameroun amanota 86- 45 mu mukino wa mbere mu itsinda C mu mikino Nyafurika ya ‘Africa Women’s Basketball League 2023.’
Uyu mu mikino wabaye kuri uyu wa Mbere tariki 11 Ukuboza 2023, mu Mujyi wa Alexandria mu Misiri.
Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu yatangiye neza, Tiffany Mitchell na Destiney Promise Philoxy batsinda amanota menshi.
Agace ka Mbere karangiye REG WBBC iyoboye umukino n’amanota 24 kuri 11 ya Overdose Up Station.
Iyi kipe yo muri Cameroun yarushwaga cyane yakomeje gutsindwa amanota menshi ari na ko REG WBBC yagendaga ahindura abakinnyi.
Tiffany, Philoxy na Feza Ebengo bakomeje gutsinda amanota menshi bongera ikinyuranyo kigera mu manota 30.
Overdose yakinnye aka gace nabi cyane kuko yagatsinzemo amanota 10 gusa.

Igice cya Mbere cyarangiye REG WBBC iyoboye umukino n’amanota 56 kuri 21 ya Overdose Up Station.
Mu gace ka gatatu REG WBBC yagarukanye ikipe ya mbere yatangiye umukino ari na ko ikomeza gutsinda amanota menshi n’ikinyuranyo kigera mu manota 45.
Agace ka gatatu karangiye REG WBBC iyoboye umukino n’amanota 77 kuri 35 ya Overdose Up Station.
Agace ka nyuma, Umutoza wa REG WBBC Mukaneza Espérance, yahinduye ikipe yose ashyiramo indi nshya, ibi byagize ingaruka ku mukino kuko iminota itanu yanyuma yarangiye nta kipe irabona inota ku mpande zombi.
Umukino warangiye REG WBBC yatsinze Overdose Up Station amanota 86-45 yegukana intsinzi ya mbere muri iri rushanwa.
Muri uyu mukino Tiffany Mitchell ni we watsinze menshi, angana ra na 23, atanga imipira itanu yavuyemo andi manota, akora na ‘rebounds’ umunani.
REG WBBC izagaruka mu kibuga ikina umukino wa kabiri na InterClube yo muri Angola ku wa kabiri, tariki 12 Ukuboza 2023.

