U Rwanda rwanenze uburyarya mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukuboza 11, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Leta y’u Rwanda yakomoje ku buryarya bugaragara mu rugamba rwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, aho ibihugu byateye imbere bikomeza kwikoreza umutwaro w’imyuka ihumanya ikirere ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, bikizeza inguzanyo zifasha mu guhangana n’ibyo byuka.

Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc, yavuze ko mu gihe ibihugu byose bishyize imbaraga mu rugamba rwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, ibikiri mu nzira y’amajyambere bidakwiye gutegwa inguzanyo n’ibyateye imbere bikomeza kohereza mu kirere ibyuka byinshi bihumanya.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye Inama y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ibihe (COP28) mu mpera z’icyumweru gishize, Minisitiri Dr. Mujawamariya yavuze ko ubwo buryarya bukwiye guhagarara.

Yagize ati: “Ntabwo ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere byakomeza kuziba icyuho cy’ibihugu bikomeje kohereza ibyuka byinshi bihumanya mu kirere. Natwe dushaka kwihutisha urugendo rwo kwimukira ku ngufu zihangana n’imihindagurikire y’ibihe, ariko ubu buryarya bukwiye guhagarara.”

Kuri ubu u Bushinwa bwihariye 30% ni bwo buza imbere mu kohereza ibyuka byinshi bihumanya ikirere bikagira uruhare rukomeye mu izamuka ry’igipimo cy’ubushyuhe ku Isi, bugakurikirwa na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA), u Buhinde, u Burusiya, u Buyapani, u Budage na Canada.  

Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ingufu (IEA) cyatangaje ko hatagize igikorwa, igipimo cy’ubushyuhe ku Isi cyakwiyongera ku kigero cya 130% bitarenze mu mwaka wa 2050.

Yakomeje agaragaza ko Ikigega cyashyiriweho kuziba icyuho cy’ibyangizwa n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe (Loss and Damage Fund/LDF) gikwiye kujya gitanga inkunga aho gutanga inguzanyo, mu rwego rwo gukumira ko inguzanyo z’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere zarushaho kwiyongera.

Icyo kigega cyashyiriweho kuziba icyuho cy’igihombo gishamikiye ku byuka byoherezwa n’ibihugu bifite inganda nyinshi ku Isi ku buzima bw’abatuye Isi, imibereho n’ibikorwa remezo by’umwihariko mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Ibihugu byohereza ibyuka bike cyane mu kirere usanga ari na byo byibasirwa n’ingaruka nyinshi z’ibyo byuka bituruka mu nyungu z’ibihugu bibyaza umusaruro ingufu zangiza ibidukikije.

Muri COP28, ibihugu biza imbere mu guhumanya ikirere byiyemeje gutanga nibura miliyoni 700 z’amadolari y’Amerika muri icyo kigega, mu gihe ikiguzi cy’ibyangizwa n’ibyuka byohereza mu kirere buri mwaka kibarirwa muri miliyari ziri hagati ya 100 na miliyari 580 z’amadolari y’Amerika.

U Rwanda rwashimangiye ko icyo kigega gikwiye kureba uko cyajya gitanga inkunga aho gutanga inguzanyo mu kugabanyiriza umutwaro ibihugu bigirwaho ingaruka n’imihindagurikire y’ibihe kurusha ibindi kandi ari na byo bikennye.

Minisitiri Dr. Mujawamariya yagize ati: “Uburyo buboneye bw’inkunga bushobora kurinda ibihugu bigirwaho ingaruka nyinshi n’imihindagurikire y’ibihe, kurushaho kurengerwa n’imyenda mu gihe bikomeje gushora imari mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe ndetse no kubaka ubudahangarwa.”

Ubutumwa bwa Dr. Mujawamariya buje mu gihe hakomeje kugaragara impungenge z’uko igipimo cy’ubushyuhe bw’Isi gikomeje kwiyongera mu buryo budasanzwe, by’umwihariko uyu mwaka wa 2023 ukaba uvugwaho kuba waragize ubushyuhe bukabije kurusha indi myaka yabanje.

Impuguke mu kubungabunga imihindagurikire y’ibihe zivuga ko hakenewe uburyo buhamye bwo kurushaho kuziba icyuho cy’ibihombo n’ibyangizwa n’ibyuka bihumanya ikirere byoherezwa n’inganda zo mu bihugu byateye imbere.

Inama ya COP28 yatangiye tariki ya 30 Ugushyingo, yitezweho gusoza kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Ukuboza 2023, aho ibihugu byose byiyemeje gukorera hamwe mu kwemeza imyanzuro n’ingamba bizifashishwa mu rugamba rwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukuboza 11, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE