BNR yemereye KCB guhuza serivisi na BPR guhera kuri uyu wa Gatanu

Ubuyobozi bwa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) bwamaze kwemerera Ikigo cy’Imari cy’Abanyakenya (KCB Group) guhuza serivisi za Banki ya KCB Rwanda n’iza Banki y’Abaturage y’u Rwanda guhera kuri uyu wa Gatanu taliki ya 1 Mata 2022.
Bivuze ko guhera ejo, izo banki zombi zakoraga zitandukanye zizaba zikora nka banki imwe yitwa “BPR Bank Rwanda Plc” aho KCB Group igiye kuba ari yo munyamigabane mukuru w’iyo banki.
Biteganyijwe ko ihuzwa ry’izo serivisi rigiye gutuma BPR Bank Rwanda Plc iba banki ya kabiri nini mu rwego rw’imari mu Rwanda nyuma ya Banki ya Kigali, bikaba biha amahirwe akomeye KCB Group yo kurushaho kwigarurira abakiliya mu Rwanda no kurushaho kwaguka mu Karere.
Umuyobozi Mukuru wa KCB Group Joshua Oigara, yagize ati: “BPR nk’uko tuyizi uyu munsi, ifite amahirwe menshi. Intsinzi y’ubu bucuruzi izubakira ku rwego rw’ubuyobozi tumaze kugeraho nk’ikigo cy’imari gikunzwe mu Karere ndetse n’uruhare tuzagira mu rugendo rw’iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda. Mfite icyizere ko dushobora kwandika bundi bushya amateka mashya y’iterambere n’izamuka ry’ubukungu.”
Yakomeje avuga ko guhuza serivisi z’ibigo byombi biha amahirwe abakiliya babyo amahirwe yo kunyurwa na serivisi zigezweho bazajya babonera mu mashami yiyongereye kandi aboneka mu gihugu hose bizafasha n’abanyacyaro kugerwaho na serivisi zihariye zibafasha kwiteza imbere.
Kuri ubu Inama y’ubutegetsi ya BPR Bank Rwanda Plc yamaze gushyiraho imiterere y’ubuyobozi bw’iyi banki itangira kwubahirizwa mu gihe BNR yamaze kubyemeza.
Impuguke mu by’ubukungu by’umwihariko mu rwego rw’amabanki, George Odhiambo, ni we wagizwe Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda Plc.
Ni na we wari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa KCB Bank Rwanda. Oigara yagize ati: “Imiterere y’ubuyobozi n’imikorere yagendeye ku buryo hakenewe imikorere idahungabanya urugendo rw’impinduka zikenewe hatabayeho guhungabanya ubucuruzi n’abakozi kandi bikajyana n’imiyoborere ya KCB Group.”
Iki kigo gishya kizaba gifite uruhushya rushya rucyemerera gukorera mu Rwanda, gifite imiyoborere n’imikorere yacyo itandukanye, ndetse na serivisi nshya zikenewe ku isoko, ikoranabuhanga ryoroshya serivisi rihujwe, ndetse amashami yose yakiraga abakiliya b’ibyo bigo byombi agiye guhabwa amabara mashya kandi akoreshe ikoranabuhanga rimwe.
Ubuyobozi bwa KCB Group buvuga ko BPR izanye amahirwe mashya akomeye yo gukorana n’abacuruzi bato n’abaciriritse ku rwego rw’Igihugu cyane ko ari banki imaze imyaka isaga 45 ikorera ku isoko ry’u Rwanda by’umwihariko ikorana n’abaturage bo mu ngeri zose.
Abo bakiliya bose bagiye kubona ikoranabuhanga rigezweho ku buryo batazongera kugorwa no kubona inyungu zitandukanye z’ikoranabuhanga no kuba bashobora kugera kuri serivisi z’imari aho baba bari hose mu bihugu KCB ikoreramo byo mu Karere ndetse no hanze yabyo.