U Rwanda rwaguze bisi 200 zo koroshya ingendo rusange mu Mujyi wa Kigali

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ugushyingo 29, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Mu rwego rwo kunoza uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali, Guverinoma y’u Rwanda yafashije mu kugura imodoka 200 nshya zizajya zikoreshwa mu gutwara abantu.

Ni nyuma y’igihe mu Mujyi wa Kigali hagaragara imirongo miremire y’abategereje imodoka by’umwihariko mu masaha y’igitondo abantu bajya mu kazi ndetse na nimugoroba bataha.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo Dr. Jimmy Gasore avuga ko mu gihe habonetse bisi zihagije, abafite imodoka nto bashaka gukomeza gutwara abagenzi bagomba kugana inzego zibishinzwe bagakora mu buryo bwa “Taxi Voiture”.

Avuga ko kwemerera abafite imodoka nto gutwara abagenzi bwari uburyo bwo kuziba icyuho cyari gihari, bitari mu buryo bw’ubucuruzi kuko aba nta n’umusoro bakwaga, akomeza avuga ko mu gihe noneho habonetse imodoka zihagije hakurikizwa amabwiriza yo gutwara abantu n’ibintu.

Yagize ati: “Icyambere ni uko umuntu wese ufite imodoka yujuje ibisabwa ashobora kuza agahabwa uruhushya, agatwara abantu n’ibintu mu Mujyi wa Kigali, bitandukanye n’uko hari abaritsindiye abo ngabo bakaba ari bo bazemererwa gutwara abantu n’ibintu.

Icya Kabiri bitandukanye n’uburyo byakorwaga ntabwo icyerekezo kizajya gikorwamo n’umuntu umwe, tuzajya dushyiramo abantu babiri cyangwa barenze, kugira habeho kurushanwa, umuntu akore yumva ko natanga serivisi mbi hari abandi bari butange serivisi nziza bityo bimwongerere ubushake bwo gukora neza kurushaho.”

Minisitiri Gasore kandi yanavuze ko muri izi mpinduka umucuruzi ufite imodoka ashobora kureba akabona hari imihanda idafite imodoka itwara abantu n’ibintu bawuhaye bityo akaba yasaba bakamuha uburenganzira bwo kuhakorera.

Ati: “Urugero ukavuga uti ‘nta muhanda uhuza ku i Rebero Gikondo-Miduha, ukaba waza ugasaba RURA bakahaguha bigatuma abanyarwanda bagenda bava mu bwingunge uko bigenda bigaragara ko aho hantu hari isoko.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi Richard Tusabe yasobanuye ko kuba u Rwanda rwafashije mu kugura bisi 200 zitwara abagenzi ari mu rwego rwo gufasha abikorera kuziba icyuho cy’ubuke bw’imodoka zitwara abagenzi cyagaragaraga bitari ukuba Leta isubiye mu kazi ko gutwara abantu n’ibintu.

Minisitiri Gasore kandi avuga ko harimo gutekerezwa uburyo hazashyirwaho imihanda yihariye ya bisi zitwara abagenzi mu rwego rwo kwirinda umuvundo w’imodoka mu Mujyi wa Kigali, gusa ngo habanje gukemurwa ikibazo cy’ubuke bwa bisi zitwara abantu.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe imari ya Leta, Richard Tusabe, yavuze ko kuba Leta yaguze izi modoka, bitavuze ko yasubiye mu gutwara abantu. Icyo yakoze, ni ugusuzuma ikibazo gihari, isanga hari icyuho mu Mujyi wa Kigali, yiyemeza kugira uruhare mu kugikemura.

Ati “Inyingo yagaragaje ko hari icyuho cya bisi 305. Dusuzuma uko zingana n’aho zakoreshwa dusanga ku ikubitiro twazana 200 […] ku buryo tuzizanye mu Mujyi bitarenze ukwezi kwa Mbere k’umwaka utaha, byaduha ishusho y’uko twakwihutisha kunoza imigendere mu Mujyi.”

Yavuze ko Guverinoma yasanze kubwira abikorera ngo bagure bisi 200 icyarimwe, bibaremereye. Ati “Turavuga ngo reka twe tuzigure, tuzizane, turebe ko twazibaha mu buryo buboroheye.”

Tusabe yavuze ko umubare wa bisi wongerewe ku kiguzi kiri hasi, kuko iyo ziguriwe rimwe, ku ruganda ikiguzi kigabanuka.

Ati “Aho kugira ngo abacuruzi 40 buri muntu agende agura bisi eshanu, icumi, twagize ibiganiro tubona igiciro gihendutse.”

Yavuze ko Leta yishyuye imisoro y’izi modoka kugira ngo umucuruzi uzayigura, ikiguzi cy’imisoro ntikibe kirimo bityo byorohere n’abagenzi ku buryo igiciro cy’ingendo kitazamuka.

Ati “Ntitwagarukiye aho […] abacuruza benshi basaba inguzanyo muri banki. Byasabye ko duhura na ba nyiri amabanki, tubaganiriza uburyo tubahaye amahirwe kuko bisi 200, ni miliyari 20 Frw zirenga, ntabwo ari amafaranga make, tubaha amahirwe yo kugira ngo batere inkunga ibikorwa by’izo bisi bakoranye na ba bacuruzi bikorera bari muri uyu mwuga.”

Yavuze ko banki zasabwe kugabanya ikiguzi cy’inyungu ku nguzanyo no kwihutisha kubaha amafaranga.

Ati “Hari no kuvuga ngo bazane ingwate kugira ngo tubahe inguzanyo, dufite ikigega cya BDF, nacyo turakigana, cyemera ko bafasha abacuruzi badasanzwe bafite uburenganzira bwo gukoresha iki kigega, bemera ko bafasha nibura gutanga ingwate kuri 70% by’amafaranga bagujije muri banki.”

Abantu bashaka gukora umwuga wo gutwara abantu ku buryo bwa rusange bashobora kugura izo bisi bakoresheje amafaranga bishyura ako kanya cyangwa bagakorana na banki bihitiyemo.

Gusa “Nta muntu cyangwa ikigo kizemererwa kugura bisi zirenze 20 kuri bisi 100 za mbere” ndetse “kwakira ubusabe bw’abashaka kugura bisi bizahagarara ku itariki ya 08 Ukuboza 2023”.

Byatangajwe mu mabwiriza Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yashyize hanze agomba gutangira gukurikizwa ku wa 15 Ukuboza 2023.

Ababyifuza bazajya bagana RURA, buzuze ifishi ibisaba mbere yo kujya kuzigura.

Minisiteri y’Ibikorwa remezo yatangaje ko umuntu ku giti cye cyangwa se sosiyete ifite bisi (imwe cyangwa nyinshi) yujuje ibisabwa byo gutwara abantu mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali izemererwa gutwara abantu imaze guhabwa icyemezo cya RURA.

Ni mu gihe abahawe icyemezo kibemerera gutwara abantu mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali bazakorera mu mihora (koridoro) igizwe n’imihanda itandukanye. Buri muhanda uzaba uriho nibura abatanga iyo serivisi babiri.

Ni mu gihe kandi bisi zemerewe gutwara abantu mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali ari izifite nibura imyanya 29. Hanyuma izitwara abagenzi 70 cyangwa barenga zizahabwa iya mbere ku mihanda minini kugira ngo hanozwe serivisi ihabwa abagenzi.

Mu gihe kenshi wasangaga imodoka zitwara abantu zishaje, MININFRA yagennye ko ubu zigomba kuba zitarengeje imyaka 15 ku zisanzwe mu gihugu n’imyaka itanu ku zizinjizwa mu gihugu zije mu gutwara bantu mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali.

Amabwiriza ya MININFRA kandi akomeza avuga ko “Umuntu ushaka gutumiza bisi zizakoreshwa mu gutwara abantu ku buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali asabwe kwegera RURA kugira ngo irebe ko yujuje ibisabwa mbere y’uko ayitumiza cyangwa ayigura”.

Ikindi kandi bisi zikoreshwa mu gutwara abantu mu buryo bwa rusange zigomba kuba zifite uburyo bwo kwishyura hadakoreshejwe amafaranga yo mu ntoki kandi ubwo buryo bushobora gukorana n’ubundi buri ku zindi modoka; zisize ibara ry’ubururu n’umweru ku zikoresha mazutu cyangwa icyatsi kibisi n’umweru ku zikoreshwa n’amashanyarazi.

Icyemezo cyo gutwara abantu kizajya kimara imyaka itanu.

Mu modoka 200 Guverinoma y’u Rwanda yafashije kugura, 40 zamaze kugera i Kigali, izindi 60 ziri mu nzira mu gihe izindi 100 zizagera mu Rwanda muri Mutarama 2024.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ugushyingo 29, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE