Kigali: Abashoramari basabwe kubaka Hoteli zigezweho ku musozi wa Rebero

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) Francis Gatare, yasabye abashoramari kubaka Hoteli zigezweho ku musozi wa Rebero uherereye mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.
Uyu Muyobozi yabigaragaje mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo yifatanyaga n’abaturage mu Muganda Rusange usoza ukwezi k’Ugushyingo, waranzwe no gutera ibiti 1000 ku musozi wa Rebero.
Umusozi wa Rebero ni ahantu hishimirwa na benshi kubera uburyo abanyamahanga n’Abanyarwanda bakunze kujya kuharuhukira.
Kuri uwo musozi hari inyubako z’imyidagaduro nka Cinema Canal Olympia, inzu zakira abashyitsi nka Rebero Resort, 100 Hills n’ahitwa Heaven Garden.
Aho ku i Rebero kandi hari n’Ingoro Ndangamuco y’Umujyi wa Kigali (Kigali Cultural Village) hazwi nk’igicumbi cy’ibikorwa by’imyidagaduro, ibirori, ibitaramo n’imikino itandukanye.
Aha hari inzu ya Cinema igezweho yakira abantu 3 000 kandi ni ahantu hagari hakoresha amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba hashobora kwakira abantu 20 000.
Gatare Francis, Umuyobozi wa RDB, ashingiye ku miterere y’uyu musozi yashishikarije abashoramari kuhubaka Hoteli zigezweho ku bwinshi.

Yagize ati: “Umusozi wa Rebero ni ahantu hatuje hari amahumbezi. Ni ahantu heza ho kuruhukira hafite ibikorwa remezo birimo imihanda n’amazi.
Turifuza ko aha hantu hagendwa cyane, umusozi wa Rebero ukamera nka Pariki yahariwe urusobe rw’ibinyabuzima ya Nyandungu. Ni yo mpamvu dusaba abashoramari kuhubaka Hoteli zishobora kwakira neza abahasura.”
Aho ku i Rebero kandi hakorerwa ibikorwa byimakaza ibikorwa hazwi nko ku Gaseke bagira ibyo bacuruza bikorerwa mu Rwanda ndetse no kwakira ibirori bishingiye ku bugeni.
Agaseke kandi ni ahantu bamwe mu bakobwa bahabwa inama ku rushako mbere yo gushyingirwa.
Francis Gatare yongeyeho ati: “Hakenewe kongerwa imbaraga nyinshi mu kongera ubwiza bw’uyu musozi hagamijwe kuzamura urwego rw’ubukerarugendo, abashoramari bakwiye kureba amahirwe ahari bakayabyaza umusaruro. Ni ahantu hakubakwa Hoteli na Resitora. Igishushanyo mbonera kirabigaragaza.”
Minisitiri w’Ibidukikije Mujawamariya Jeanne d’Arc, yagaragaje ko gutera ibiti kuri uyu musozi wa Rebero ari muri gahunda y’ubukangurambaga bwo gutera ibiti miliyoni 63 mu gihugu hose.
Igihugu kizatera ibiti by’imbuto miliyoni 4.9, ibiti by’imitako miliyoni 6.7, ibiti by’imigano 273, 590, ibiti by’amashyamba miliyoni 34.2, n’ibiti miliyoni 16.5 muri rusange bikoreshwa mu buzima busanzwe mu bikorwa bitandukanye.
Minisitiri Dr. Mujawamariya yagize ati: “Ibiti birakenewe ku musozi wa Rebero kuko hariho n’ubukerarugendo bushingiye ku muco. Tugomba gushyiraho ahantu henshi ho kwidagadurira nk’aha ku i Rebero.”
Mu gishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali, nibura 6% by’Umujyi wa Kigali byashyizwe ahantu ho kwidagadurira.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa, yavuze ko ibiti gakondo byatewe ku musozi wa Rebero kugira ngo birusheho kuhagira ahantu heza ho kuruhukira.
Uwo muyobozi kandi yanatangaje ko ku wa Gatandatu ku munsi w’umuganda, mu Mujyi wa Kigali hatewe ibiti 35.000.