Mu Rwanda hashyizweho uburyo bwo kurinda igituntu ababana n’uwacyanduye

U Rwanda rufite intego yo kurandura indwara y’igituntu mu mwaka wa 2030, ni muri urwo rwego rwafashe ingamba zinyuranye zigamije kuyihashya, muri zo harimo ko abantu babana n’uwagaragaweho iyi ndwara babatangiza imiti yo kubarinda kuko baba bafite ibyago byo kuzayirwara mu myaka iri imbere.
Nk’uko bisobanurwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), kurandura indwara y’igituntu ntabwo bivuze ko ntawuzongera kuyirwara, bivuze kugabanya ibipimo ku buryo bushimishije; muri 2030 bikaba byaragabanutseho hafi 80% by’abantu bayirwara na 90% by’abagenda bagira ibyago byo guhitanwa na yo.
Dr Byiringiro Rusisiro ushinzwe Agashami ko kurwanya igituntu muri RBC, mu kiganiro n’itangazamakuru yasobanuye ko uretse iyi gahunda yo kurinda ababana n’uwasanganywe igituntu, hari n’izindi zisanzweho zo kwita ku bindi byiciro bifite ibyago byinshi byo kukirwara.
Muri byo harimo abana bari munsi y’imyaka 5, abafite imyaka iri hejuru ya 55, abafite Virusi itera SIDA, imfungwa, abakora mu birombe, abafata imiti ya kanseri, n’abarwaye indwara ya diyabete. Akenshi ngo aba iyo bageze kwa muganga barakurikiranwa hakarebwa niba nta gituntu bafite.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rivuga ko ¼ cy’abatuye isi baba bafite agakoko gatera indwara y’igituntu, muri aba harimo na biriya byiciro by’abafite ibyago byinshi byo kukirwa kuko iyo mikorobe bayifite.
Dr Byiringiro ati: “Benshi twamara ubuzima bwacu bwose tutarwaye igituntu kandi twarahuye n’iyo mikorobe igitera. Abo bafite ibyago byo kukirwara, biturutse mu nama zitangwa na OMS n’ubushakashatsi bugenda bukorwa; kuva muri 2019 abafite Virusi itera SIDA bose batangiye guhabwa imiti ibakingira, kuva iyi gahunda itangiye abarenga 60% bamaze kuyihabwa”.
Yongeyeho ati: “Abana bari munsi y’imyaka 5 na bo bafite ibyo byago biri hejuru byo kurwara iriya ndwara kuva muri 2005 bahabwaga umuti wo kubakingira”.

Mu zindi ngamba zo kurandura igituntu, yavuze ko harimo kwigisha n’ubukangurambaga binyuze mu bitangazamakuru, gusuzuma no kubona abarwayi byihuse kuko iyo umurwayi abonetse hakiri kare bituma abo yanduza baba bake kandi akagera kwa muganga atarazahara ngo abe yakurizamo no gupfa.
Ibi bijyana no kuba serivisi zo kuvura no gupima iyi ndwara ari ubuntu kandi ziboneka mu bigo nderabuzima byose mu Gihugu.
Nubwo ubuvuzi bwegerejwe abaturage ariko haracyari icyuho cy’uko hari abagira ibimenyetso by’igituntu ntibihutire kwisuzumisha, bamwe bakivura magendu abandi bagakeka amarozi, bikaba bisaba kurushaho gukaza ubukangurambaga.
Dr Migambi Patrick, Umuyobozi wa Porogaramu y’Igihugu yo kurwanya Igituntu, yasobanuye ko mu bimenyetso by’igituntu harimo inkorora igejeje cyangwa irengeje ibyumweru bibiri, kugira umuriro no kubira ibyuya nijoro atari uko hari ubushyuhe, kubabara mu gituza, hari n’abagera igihe cyo gukorora bagacira amaraso.
Avuga ko iyi ndwara ishobora gufata ibice byose by’umubiri, bityo hakaba hari ushobora kugira igituntu cyo mu magufa ntakorore ariko akagaragaza ibimenyetso birimo umuriro, kunanuka…
Dr Migambi ashimangira ko indwara y’igituntu ivurwa igakira, ariko umurwayi na we asabwa kubahiriza inama agirwa n’abaganga; akanywa imiti neza kuko byagaragaye ko hari abayicikiriza bakazasubira kwa muganga barwaye igituntu cy’igikatu.
Nk’uko yabigarutseho, kugeza ubu abagera kuri 88% bafata imiti neza barakira, ku barwaye igituntu cy’igikatu abakira ni 95%. Mu Rwanda, mu mwaka haboneka abarwayi b’igituntu bari hagati ya 5500 na 6000.
RBC inatanga inama zo kwirinda iyi ndwara mu buzima bwa buri munsi; abari ahantu hahurira abantu benshi, mu biro, mu mashuri, mu ngo bakagira umuco wo gufungura amadirishya bagahumeka umwuka mwiza.
Dr. Migambi ati: “…ni indwara umuntu yandurira mu myanya y’ubuhumekero, igihe umuntu akoroye cyangwa yitsamuye akoresha imbaraga nyinshi mu gituza, yaba afite utwo dukoko tugasohoka kandi dushobora kumara ahantu igihe kirekire, iyo umwuka mwiza winjira ugabanya utwo dukoko bikagabanya ibyago byo kurwara”.
Akomeza avuga ko ugiye gukorora cyangwa kwitsamura agomba gupfuka umunwa n’agatambaro k’isuku, kuko bigabanya gukwira k’utwo dukoko mu kirere. Ikindi ni uko utu dukoko tutabasha gutinda ahantu hari urumuri, dupfa vuba, na rwo ni ngombwa aho abantu bari.
Igituntu ni imwe mu mpamvu 10 zitera imfu nyinshi ku isi, harimo gukorwa ubushakashatsi kugira ngo haboneke urukingo. Iyi ikaba ari imwe mu ntego za OMS zo kugabanya iyi ndwara.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka yo kuzirikana ububi bw’igituntu igira iti: “Turwanye igituntu tutizigamye, turengere ubuzima”.
