RDC yemerewe kwinjira muri EAC

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 29, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yemerewe kuba umunyamuryango w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, kikaba kibaye igihugu cya 7 cyinjiye muri uyu muryango.

Ni icyemezo kimaze gutangazwa na Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta uyoboye uyu muryango, mu nama idasanzwe ya 19 ihuje Abakuru b’Ibihugu by’uyu muryango.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yiyunxe ku bandi Bakuru b’Ibihugu by’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) muri iyo nama idasanzwe yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kuri uyu wa Kabiri taliki ya 29 Werurwe 2022.

Iyi nama yanitabiriwe na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 29, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE