Kigali: Itorero ADEPR ryakebuye Abakiristu bata umwanya ku nyigisho zitubaka

Umushumba Mukuru w’Itorero ADEPR mu Rwanda, Pasiteri Isaie Ndayizeye, Yasabye abakoresha imbuga nkoranyambaga kwitondera ibyo bakurikira kandi bakamenya kujonjora zimwe mu nyigisho bahabwa na bamwe mu bakozi b’Imana, kuko hari ababyiyitirira ugasanga aho gutambutsa ubutumwa bwiza barasebanya batuka bagenzi babo.
Mu kiganiro kihariye n’Imvaho Nshya, Pasiteri Ndayizeye yasabye Abanyarwanda kumenya niba izo nyigisho ari izibahindurira ubuzima bakirinda guta umwanya ku bitubaka.
Ati: “Abantu bakwiye kwita ku nyigisho n’ibiganiro bakura ku mbuga nkoranyambaga bakamenya ibyo bagiye gukurikira, kuko hari igihe usanga ugiye gukurikira biracitse, ariko bakwiye kumenya ubutumwa bwiza icyo ari cyo. Umuntu ukurikira inyigisho akwiye kumenya niba ari ubutumwa bwiza cyangwa ibitekerezo by’umuntu bwite kugira ngo arangaze abantu.”
Yongeyeho ko abantu bakwiye kwirinda ibintu nk’ibyo kandi n’Abashumba bakagira umwanya wo guhugura abantu bakamenya gutandukanya ubutumwa bwiza n’ibindi.
Ati: ”Abanyarwanda bakwiye kumenya ko hari abakoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo butari bwo kandi bakamenya ibyo bakurikira bibafitiye akamaro. Numva abayobozi, abigisha n’abashumba bakwiye kugira umwanya wo gufasha abumva kuko hari ubwo umuntu yumva byinshi ntabashe gutandukanya ubutumwa bwiza n’izindi nyigisho cyangwa ibiganiro”.
Yongeyraho ko abantu bakwiye kwitonda kuko kuri izi mbuga hari abatanga ubutumwa nyabwo ariko hakaba n’abandi babwiyitirira batanga inyigisho zidahindura abantu.
Yaboneyeho gusaba Abapasiteri bava mu matorero atandukanye bavuga ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga kwitondera ibyo bavuga bakirinda gusebanya kuko hari ubwo usanga bavuga ubutumwa ariko butari bwiza, budakiza kandi butanahindura akenshi bafite intego y’uko abantu babakurikira gusa ariko batanga ubutumwa budafite inyigisho.
Pasiteri Ndayizeye avuga ko bene nk’aba bakoresha imbuga nkoranyambaga mu izina ry’ivugabutumwa bakwiye kureba ikigize ubutumwa bwiza.
Yagize ati: “Hari ubutumwa ariko hakaba n’ubutumwa bwiza, ubutumwa bwiza bugomba kuba bukiza, bufasha abantu rero hari abo twita abavugabutumwa kandi ibyo bavuga atari ubutumwa bwiza ahubwo bameze nk’abari mu bindi biganiro bashaka ko abantu babumva gusa.”
Yongeyeho ko abavuga ubutumwa bakwiye kureba ubagarura kuri Yesu Kristo kandi buhindura aho kwijandika mu magambo atukana.
Ati: “Ubutumwa bwiza bugomba kuba butanga ibyiringiro, iyo abantu bari ku mbuga nkoranyambaga wumva bacyurirana, bagahangana yewe bakanatuka bagenzi babo, ibyo ntabwo ari ubutumwa bwiza ahubwo ni ibiganiro n’amagambo ari aho kuko urareba ukibaza uti ese ni he bijyana abantu? ni izihe mpinduka bizana mu gukunda Kristo no kumumenya?”.
Ni mu gihe ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane urubuga rwa YouTube hakunze kugaragara bamwe mu bavuga ko ari abakozi b’Imana batanga ubutumwa ariko ahanini basebya bagenzi babo cyangwa bakanakoresha amwe mu magambo y’urukozasoni (Ibishegu).
KAMALIZA AGNES