Guverinoma y’u Rwanda yemeza ko itazareka umutima utabara  

  • Imvaho Nshya
  • Ugushyingo 15, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga rw’Ubwami bw’u Bwongereza (UK) kidashobora gukoma mu nkokora umutima utabara w’Abanyarwanda.

Ni mu gihe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Ugushyingo 2023, Urukiko rw’Ikirenga rwatangaje ko rwanze icyemezo cya Guverinoma ya UK cyo kohereza mu Rwanda abimukira bageze muri icyo gihugu binyuranyije n’amategeko.

Umuvugizi wa Guverinoma Madamu Yolande Makolo, yatangaje ko u Rwanda rwubaha umwanzuro w’urwo rukiko ku bufatanye mu kwita ku bimukira no guharanira iterambere ry’ubukungu, ashimangira ko icyo atemera ari ukuvuga ko u Rwanda rudatekanye ku mpunzi n’abasaba ubuhungiro ‘kuko bashobora kuharenganyirizwa.’

Yavuze ko u Rwanda na UK bimaze igihe bifatanya mu guharanira ko abimukira n’abasaba ubuhungiro boherezwa mu Rwanda by’agateganyo bafashwa kwinjira mu Muryango Nyarwanda.

Ati: “U Rwanda rwubahiriza ibisabwa byose ku rwego mpuzamahanga. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) n’indi miryango mpuzamahanga byashimye uburyo bw’intangarugero twakiramo impunzi n’abimukira.”

Yakomeje avuga ko mu gihe hari hakomeje urugendo rw’amategeko, Guverinoma y’u Rwanda yari ihugiye mu gukwiza iterambere ku Banyarwanda bose ifatanyije n’abafatanyabikorwa batandukanye,  hagamijwe gukemura bimwe mu bibazo Afurika n’Isi yose bahanganye na byo.

Ati: “Duha agaciro gakomeye inshingano z’ubutabazi kandi ntituzatezuka kuzishyira mu bikorwa”.

Gahunda y’ubufatanye bw’u Bwongereza n’u Rwanda mu kwita ku mpunzi no guharanira iterambere, ni gahunda yari ishyigikiwe na Minisitiri w’Intebe Rishi Sunak,  igamije gushakira aba bimukira ubuzima bubahesha agaciro kandi bakabaho batekanye.

Urwo rukiko rusumba izindi mu Bwongereza rwatangaje ko rudashyigikiye icyemezo cya Guverinoma UK, rushimangira icyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Ubujurire.

Umucamanza Robert Reed, umwe mu bacamanza batanu bari bitabiriye isomwa ry’umwanzuro w’urukiko, yavuze ko urukiko rwashyigikiye icyemezo cy’Urukiko rw’Ubujurire ko ubwo bufatanye butubahirije amategeko, agira ati: “Twemeranywa n’umwanzuro wabo.”

Yavuze ko nubwo bishoboka ko hari ingamba zo kurinda impunzi zazashyirwaho mu bihe biri imbere, kuri ubu ntazirashyirwaho. Abivuga mu gihe u Rwanda rucumbikiye impunzi, abimukira n’abasaba ubuhungiro barenga 135,000 baturuka mu bice bitandukanye by’Isi, cyane cyane abo mu bihugu byo mu Karere.

Icyemezo cyo kohereza abimukira cyari cyarafashwe muri Mata 2022, gusa gikomeza kwitambikwa n’impamvu z’amategeko.

Mu mpamvu abacamanza batangaje ngo ni uko mu Rwanda atari ahantu hatekanye bakohereza abimukira nk’uko Guverinoma yari yabigennye, kubera ko bavuga ko hari ibibazo bijya bivuka kuri zimwe mu mpunzi zigasubizwa mu bihugu zaje zihunze.

Iyi gahunda yo kohereza abakeneye ubuhungiro mu Rwanda yari yashyizweho mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’abambuka inyanja bakagiriramo ibibazo berekeza mu Bwongereza, aho bakomeje kwiyongera nyuma y’aho Minisitiri w’Intebe Sunak agaragaje ko ashyigikiye iki cyemezo.

ZIGAMA THEONESTE

  • Imvaho Nshya
  • Ugushyingo 15, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE