Intumwa za Côte d’Ivoire zasuye Polisi y’u Rwanda

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere taliki ya 28 Werurwe, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda, Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe abakozi n’imiyoborere Deputy Inspector General (DIGP) Jeanne Chantal Ujeneza ari kumwe n’abandi bayobozi batandukanye muri Polisi y’u Rwanda yakiriye itsinda rivuye mu gihugu cya Cote d’Ivoire riri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.
Iri tsinda rigizwe n’abapolisi ndetse n’abandi bayobozi batandukanye muri kiriya gihugu riyobowe na Bwana Traore Wodjo Fini Umujyanama wa Minisitiri w’Umutekano muri Cote d’Ivoire, bakaba bari mu Rwanda kuva taliki ya 27 Werurwe, aho bari gusura inzego zitandukanye zo mu Rwanda hagamijwe gusangira ubumenyi no guteza imbere imikoranire.
Ubwo basuraga Polisi y’u Rwanda, Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe abakozi n’imiyoborere DIGP Ujeneza yababwiye ko Polisi yafunguye imiryango kuri buri wese kugira ngo isangire ubumenyi n’abandi.
Yagize ati: “Uruzinduko rwanyu muri Polisi y’u Rwanda rurashimangira imikoranire myiza hagati y’inzego zacu. Turabizeza ko tuzafatanya muri gahunda zo kubaka ubushobozi zirebana n’amahugurwa ndetse n’imicungire y’abakozi n’ibikoresho.”
Biteganyijwe ko bazasura ibigo by’amashuri ya Polisi hagamijwe gusangira ubumenyi mu birebana no gutegura abazavamo abapolisi kugeza bagiye mu kazi.

Bwana Traore waje ayoboye iri tsinda yavuze ko bishimye kuba barahisemo kuza kwigira ku gihugu cy’u Rwanda kuko turufata nk’igihugu cyageze kuri byinshi cyane cyane mu rwego rw’umutekano.
Ati: “Twasuye Polisi y’u Rwanda kugira ngo tubigireho kandi dusangire ubumenyi burebana n’imokorere ya Polisi. Turashaka kumenya ibintu 3 by’igenzi; kumenya uko Polisi y’u Rwanda icunga abakozi n’ibikoresho, uko yiyubatse ikaba ikora kinyamwuga ndetse n’uko itegura abapolisi binyuze mu mahugurwa atandukanye.”





