Muhanga: Inyubako y’Umurenge wa Nyamabuye izajyane no kunoza serivisi

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 31, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Bamwe mu batuye mu mujyi wa Muhanga mu Tugari twa Gahogo, Gitarama na Remera baravuga ko bishimiye kuba hagiye kuzuzwa Ibiro by’Umurenge wa Nyamabuye bigezweho bijyanye n’icyerekezo cy’umujyi wa Muhanga bagasaba ko na serivisi zajya zitangwa neza.

Mu Kiganiro bahaye Imvaho Nshya bavuga ko serivisi zizahatangirwa zikwiye kuzajyana n’iyi nyubako nshya zikarushaho kunoga.

Mushimiyimana Prisca atuye mu Kagari ka Gifumba avuga ko inyubako yakorerwagamo n’Umurenge ishaje.

Yagize ati: “Dushimishijwe nuko Umurenge wacu ugiye kuzura ugakoreshwa ariko aho bakoreraga ntabwo hari hashimishije rwose kuko harashaje ahantu hakoreyemo icyahoze ari Komini Nyamabuye hakaza guhinduka Umujyi wa Muhanga ndetse nawo ntiwatinze kuko mu cyerekezo cyo kwegereza abaturage ubuyobozi bahuje ibyari Amakomini maze ahahoze Perefegitura Gitarama haba Akarere ka Muhanga”.

Munyankindi Sylvere atuye mu Kagali ka Gahogo muri Nyarucyamu II avuga ko bibashimishije bahoraga basaba Akarere ko bishobotse abaturage ubwabo bakwishakamo ubushobozi bakubaka Umurenge ugezweho tukava mu nzu zishaje kandi zisakajwe amategura akemeza ko bagiye kujya bajya gusabira serivisi ahantu heza hisanzuye.

Yagize ati: “Turishimye cyane kuko twabisabye Akarere igihe kirekire tugasaba ko bishobotse twakubaka Umurenge ugezweho tukava mu nyubako zishaje kandi zisakajwe amategura ariko tugiye kujya tujya gusaba serivisi ahantu heza hisanzuye”.

Kagabo Epaphrodite atuye mu Kagali ka Gitarama ho mu Mudugudu wa Kagitarama avuga ko bishimiye ibi biro bishya bigiye kuzura agasaba ko serivisi batanga nazo zashyirwa ku rwego rwiza ndetse ujya kuzisaba ntategereze igihe kinini kuko nubwo ari mu mujyi hakunze kugaragara abantu benshi mu irangamimerere n’ubutaka bakunze kuhicara igihe kirekire bategereje guhabwa serivisi.

Ati: “Ni byo hagiye kuzura ibiro bishya bizakoreramo Umurenge wacu ariko turanifuza ko serivisi zihatangirwa zajya zihuta kuko hari igihe abantu basiragira mu irangamimerere no muri serivisi z’ubutaka”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude avuga ko bishimiye ko inyubako igeze ku kigero cyiza akavuga ko izafasha cyane mu guha serivisi abagana uyu Murenge kuko wasangaga hari abakozi bakorera ahantu hato ariko buri wese azaba afite ibiro bye kandi n’ibikoresho bizaba bihari byose kuko byarateganyijwe.

Yamaze impungenge abazagana uyu Murenge ko bazaba bafite ahantu hisanzuye bashobora kwicara bategereje guhabwa serivisi baje basaba nta guhagararana hejuru nkuko byari bimeze mu nzu bigaragara ko zishaje cyane kandi atakijyanye n’icyo umujyi usaba.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline avuga ko bishimira ko habonetse amafaranga yo kubaka uyu Murenge bigaragara ko wari ushaje nubwo hari n’indi Mirenge ikwiye kubakirwa ibiro bigezweho harimo umurenge wa Shyogwe n’indi ikorera mu nzu zubatswe kera cyane.

Ati: “Muri uyu mwaka 2022- 2023 habonetse amafaranga yo kubaka uyu Murenge wa Nyamabuye no gusana Umurenge wa Nyarusange ariko n’ahandi haratekerezwa, uko amafaranga azajya aboneka tuzajya tugira ibyo duhindura hagamijwe gushakira ineza abaturage bacu bakabona aho basabira serivisi heza”.

Umurenge wa Nyamabuye uzuzura utwaye amafaranga asaga miliyoni 571 z’amafaranga y’u Rwanda, ugeretse rimwe, ufite icyumba cy’ububiko bw’impapuro n’inyandiko n’ububiko bw’ikoranabuhanga. Biteganyijwe ko uzatahwa mu Kuboza 2023.

AKIMANA JEAN DE DIEU

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 31, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE