Munyakindi Benoit wa FERWACY washinjwaga itonesha yarekuwe by’agateganyo

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 30, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko uwahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda “FERWACY” Munyakindi Benoit arekurwa by’agateganyo.

Ni icyemwezo urukiko rwafashe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 30 ukwakira 2023.  Saa kumi n’imwe ni bwo umucamanza yinjiye mu cyumba cyasomewemo icyemezo.

Akurikiranyweho icyaha cyo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, urwango, ikimenyane cyangwa icyenewabo no guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukora inyandika mpimbano.

Umucamanza yavuze ko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarungege rumaze gusuzuma impamvu z’ubujurire bwe, ukwiregura kwe n’uko Ubushinjacyaha bwireguye bunerekana impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha rwatangaje umwanzuro warwo.

Mu cyumba cy’Urukiko harimo abantu benshi biganjemo inshuti n’abavandimwe ba Munyankindi byagaragaraga ko bafite icyizere ko agiye gufungurwa.

Urukiko rwavuze ko impamvu zikomeye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwashingiyeho zidasobanutse kuko zidasobanura uko Munyankindi yafashemo icyemezo gishingiye ku itonesha.

Ubushinjacyaha na Munyankindi bemeranywa ko Uwineza Providence, umugore we,  afite Ikipe y’Umukino w’Amagare abarizwamo.

Rushingiye kandi ku mvugo za Murenzi Abdullah, yemeje ko icyo cyemezo cyashimangiraga ibyavugiwe mu Nteko Rusange y’Abanyamuryango b’iri shyirahamwe.

Rwasanze icyemezo cyo kujyana Uwineza kitarafashwe mu bubasha bwa Munyankindi ahubwo byarakozwe mu bubasha bwa FERWACY.

Urukiko rwavuze ko rusanga ibyagezweho mu iperereza bidahagije ngo akurikiranweho icyaha cyo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, nta n’impamvu zo kumukurikiranaho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.

Rwemeje ko icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro gihinduka mu ngingo zose, ruhita rutegeka ko Munyankindi ahita arekurwa.

SHEMA IVAN

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 30, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE