RDC yatangaje icyo izakora M23 nirasa kuri Goma

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 27, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Mu gihe imirwano ihanganishije umutwe wa M23 n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ikomeje kuvugwa hafi y’Umujyi wa Goma, Guverinoma ya Congo yatangaje ko M23 niramuka irashe kuri uyu Mujyi izahita iyisubiza byihuse.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu Christophe Lutundula, mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru mu izina rya Perezida Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yavuze ko M23 niramuka igabye igitero kuri Goma bazahita bayisubiza byihuse.

Ati: “Mu izina rya Perezida Tshisekedi ndetse n’iry’abaturage ba Congo, nababwira ko nihagira isasu na rimwe rigwa kuri Goma n’iyo byaba ku mpanuka, mumenye ko tuzasubiza mu masaha azakurikiraho.”

Minisitiri Lutundula yavuze ibi, mu gihe kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru imirwano ikomeye ihuje M23 na FARDC n’abayishyigikiye barimo abacanshuro, Wazalendo n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, muri Teritwari ya Nyiragongo, mu gace ka Kibumba kari mu bilometero 15 uvuye i Goma.

Kuri ubu hari impungenge z’uko mu gihe imirwano yaba idahagaze yagera muri uwo Mujyi Goma utuwe n’abarenga miliyoni imwe, ukaba uhana umupaka n’u Rwanda.

Hari amakuru avuga ko ingabo za FARDC zongereye abasirikare benshi mu nkengero z’Umujyi wa Goma kugira ngo zikumire ibitero bya M23 ishobora kuhagaba ibitero ikaba yafata Goma.

Abajijwe niba hari gahunda M23 ifite yo kugera i Goma irwana, Umuvugizi wungurije wa M23 mu bya Politiki Canisius Munyarugero, yabwiye  itangazamakuru ko ibyo barwanira ari ukugira ngo Abanyekongo bishyire bizane.

Yashimangiye ko aho bishoboka hose umutwe wa M23 uzahagera kugira ugarure amahoro n’ubwisanzure bw’Abanyekongo bose mu gihugu cyabo.

Ashimangira ko M23 yasabye ko habaho ibiganiro bigamije amahoro ariko Guverinoma ya Kinshasa yarabyanze ahubwo ikomeje kubagabaho ibitero byica abaturage bityo bakaba bakomeje kwirwanaho.

M23 iheruka gufata Umujyi wa Goma mu mpera z’umwaka wa 2012, aho byasabye ko ingabo za RDC ziyambaza iz’Umuryango w’Ubukungu wa Afurika y’Amajyepfo (SADC) maze biza kurangira bamwe mu bagize uwo mutwe bahungiye mu bihugu by’abaturanyi.

Mu 2022, uwo mutwe wongeye kugaruka nyuma y’imyaka 10 wisuganya kuko uhamya ko ibikubiye mu masezerano bagiranye na Leta ya Kinshasa bitubahirijwe.

Kuri ubu imirwano irakomeje mu gihe impande zombi zishinjanya kurenga ku masezerano agamije guhosha imirwano yasinyiwe i Luanda muri Angola n’i Nairobi muri Kenya.

ZIGAMA THEONESTE

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 27, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE