MINALOC yatangaje ibizitabwaho ku muganda usoza Ukwakira

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 26, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu MINALOC, yatangaje ko umuganda usoza Ukwezi k’Ukwakira uteganyijwe kuwa Gatandatu tariki ya 28 Ukwakira, uzabera ku rwego rw’Umudugudu.

Uwo muganda uzibanda ku bikorwa byateguwe n’abaturage bafatanyije n’abayobozi babegereye.

Uzakurikirwa n’amatora yo kuzuza imyanya mu buyobozi bw’Inzego z’ibanze.

Nyuma y’umuganda hazaganirwa ku ngingo zirebana no gukangurira Abanyarwanda kugira umuco w’isuku, gukora cyane no kwigira bakivana mu bukene.

Gutangiza igihembwe cyo gutera ibiti n’amashyamba; kwirinda Ibiza no gukangurira Abanyarwanda gushaka buri gihe umuti w’ibibazo binyuze mu nzira y’ibiganiro n’ubwumvikane busesuye.

Ni n’igihe cyo gutangiza igihembwe cyo gutera ibiti n’amashyamba

NYIRANEZA JUDITH

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 26, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE