Ngoma: Umuhanda bemerewe na Perezida Kagame ugeze kure utunganywa

Bamwe mu baturage batuye mu Karere ka Ngoma barishimira ko umuhanda basabye Perezida wa Repubulika Paul Kagame urimo gukorwa, bakaba biteze ubuhahirane no koroshya ingendo bajya mu Mujyi wa Kigali banyuze mu Karere ka Bugesera.
Ni umuhanda Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabemereye ubwo yagiriraga uruzinduko mu Karere ka Ngoma mu 2016, abaturage bamugaragarije ko babona umusaruro mwinshi ariko ukabura uko ugera ku isoko bitewe no kuba nta mihanda yoroshya ubuhahirane n’utundi Turere.
Bamusobanuriye ko imihanda y’ibitaka yangizwaga n’imvura bigateza igihombo kuri bo n’umusaruro ukagera ku masoko ya Kigali wangiritse. Ibi ni byo byatumye bamugezaho icyifuzo cyo kubakirwa umuhanda watuma umusaruro wabo ugera ku masoko byoroshye.
Perezida wa Repubulika atazuyaje yababwiye ko inyigo y’umuhanda Ngoma-Nyanza yakozwe kandi uzashyirwamo Kaburimbo.
Mukankusi Christine ni umuhinzi w’inanasi mu Murenge wa Mugesera kuva mu mwaka 2000; uhinga kuri Hegitari zirenga eshanu, yavuze ko ahura n’imbogamizi zo kuba umusaruro w’inanasi utinda mu nzira ujya ku masoko ya Kigali, Ngoma n’andi yo mu Karere ka Rwamagana ndetse akaba akoresha ubwato bwambutsa umusaruro mu kiyaga cya Mugesera.
Yagize ati, “Tuvunika dushakira isoko umusaruro wacu kubera ikibazo cy’imihanda iyigeza ku isoko. Umusaruro wacu tuwunyuza mu bwato ukambuka ujya Kigali ariko biba bigoranye kuko twambutsa muke muke, tuba dufite impungenge zuko dushobora gupakira ukaba warohama mu mazi, ikindi kandi hari igihe wangirika kuko dupakira ubwato bwagera hakurya tugapakurura tukongera gushyira mu modoka ziwujyana i Kigali”.

Leta y’u Rwanda yatangiye kubaka umuhanda wa Kaburimbo Ngoma-Bugesera-Nyanza uri kubakwa kuva mu 2019 ndetse imirimo ikaba irimbanyije.
Uyu muhanda uzaba uhuza Intara y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo, abaturage batuye mu Karere ka Ngoma bavuze ko bitezemo inyungu y’ubuhahirane mu bucuruzi kuko bakenera isoko ry’umusaruro mwinshi bakura mu buhinzi.
Mukankusi yakomeje avuga ko umuhanda wa Ngoma-Bugesera yitezeho impinduka nziza zirimo kugeza umusaruro we ku isoko kandi utangiritse.
Yagize ati, “Ni ibyishimo kuri njye muhinzi kuko umuhanda wa kaburimbo uri kubakwa uzajya utuma ngeza umusaruro ku masoko byoroshye byongeyeho kuba uzajya ugera i Kigali mu gihe gito”.
Ibi kandi abihuriyeho n’abandi baturage, bavuze ko biteguye kubyaza umusaruro uyu muhanda, kuzamura ubuhahirane mu buryo bworoshye n’imigenderanire n’abatuye Umujyi wa Kigali ndetse n’Intara y’Amajyepfo.
Kamanzi Faustin atuye mu Murenge wa Sake mu Karere ka Ngoma yavuze ko biteze inyungu y’ubuhahirane kuri uyu muhanda.
Yagize ati: “Uyu muhanda wahoze ari mubi byatumaga imodoka zidashobora kuhatambuka zihatinya, imvura yari yarawangije haracukutse kandi wambuka ikiraro cy’Akagera ukaduhuza n’Akarere ka Bugesera urumva ko ni umuhanda mubi cyane. Ubu turi kwishima ko imirimo yo kuwukora yatangiye kandi tuwitezeho kuduhuza n’abandimwe ba Bugesera mu buryo bworoshye.

Ubuhahirane buzatworohera kandi n’urujya n’uruza rw’imodoka zizanyura hano zizatuma twubaka ibikorwa bibabyarira inyungu kuko hazanyura amakamyo atwara ibintu Kigali yanyuraga Kayonza na Rwamagana akomeza mu Ntara y’Amajyepfo. Urumva abubaka amacumbi bazabona abayakodesha, amaresitora n’amahoteli n’izindi nyungu nyinshi twiteze bitewe n’iki gikorwa remezo duhawe n’Umukuru w’Igihugu cyacu”.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque yavuze ko imirimo yo kubaka uyu muhanda iri kwihutishwa kugira ngo umuhanda uzabe warangiye muri 2024.
Yagize ati, “Umuhanda umaze umwaka urenga uri kubakwa, igice kinini kimaze gukorerwa inzira z’amazi kandi iyo zarangiye imirimo yo kubaka irihuta. Abubaka batangiye gukora mu misozi ahantu habi kandi mu misozi barahatunganyije ariko ubu ahasigaye haroroshye ku buryo dufite icyizere ko imirimo igiye kwihuta. Akazi kamaze gukorwa niko kanini, ibindi bizihuta bitewe n’ibyo tubona kuko hasigaye gushyiraho laterite.”
Ni umuhanda wa kaburimbo uturuka mu Karere ka Ngoma ukagera Ramiro mu Karere ka Bugesera, hiyongereho uhuza Bugesera na Nyanza aho yitezweho koroshya ubuhahirane hagati y’abakura ibicuruzwa muri Tanzania babinyuza ku mupaka wa Rusumo babijyanye mu Ntara y’Amajyepfo.
Umuhanda Ngoma- Bugesera- Nyanza watangiye kubakwa mu 2019, uturuka mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba ugera mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo wambutse aka Bugesera ku ntera y’Ibilometero 130.

NSHIMIYIMANA FAUSTIN