Abasifuzi bazayobora umukino wa APR FC na Rayon Sports bamenyekanye

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 26, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Ishyirahanwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryahaye umusifuzi Mpuzamahanga Twagirumukiza Abdul Karim gusifura umukino w’umunsi wa cyenda wa shampiyona y’ikiciro cya mbere mu bagabo 2023-2024 utegerejwe n’abantu benshi mu Rwanda uzahuza APR FC na Rayon Sports kuri iki cyumweru tariki 29 ukwakira 2023 saa cyenda kuri Kigali Pele Stadium.

Amakipe yombi agiye guhura APR FC ya kabiri inganya amanota 17 na Musanze FC ya mbere.

Ku rundi ruhande, Rayon Sports ifite amanota 12 ku mwanya wa gatandatu ndetse izaba ikeneye gutsindira kugira ngo isatire uyu mukeba zihanganira Igikombe cya Shampiyona.

Imikino itatu iheruka guhuza amakipe yombi Rayon sports yayitsinze yose.

Muri uyu mukino Twagirumukiza Abdul Karim azungirizwa na Ishimwe Didier hamwe na Mugabo Eric, Rulisa Patience azaba ari umusifuzi wa Kane naho Komiseri w’umukino yagizwe  Bushayija Paul.

Twagirumukiza Abdul Karim yaherukaga gusifura uyu mukino tariki 16 Kamena 2021 kuri stade ya Bugesera, icyo gihe APR FC yatsinze Rayon Sports igitego kimwe ku busa cyatsizwe na ishimwe Annicet.

Kwinjira kuri uyu mukino utegerejwe n’abatari bake ni amafaranga y’u Rwanda 5000 ahadatwikiriye, ibihumbi 10 ahatwikiriye, ibihumbi 20 ku biyubashye, n’ibihumbi 50 ku biyubashye cyane.

SHEMA IVAN

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 26, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
BYINZUKI Jean Baptiste says:
Ukwakira 26, 2023 at 2:37 pm

Uyu nta cyiza yifuriza Rayon Sport.
Ayisifurira nabi cyaneee.
Nta kindi FERWAPR yari gukora ngo irangize Rayon Sport uretse kuyiha uyu mukinnyi nako umusifuzi wa APR ngo ayisifurire. Kuki batayihaye Pucuri ko ariwe musifuzi utajya wiba?

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE