Perezida Kagame na Tshisikedi mu batumiwe mu nama i Brazaville

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 26, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo batumiwe na mugenzi wabo   wa Repubulika ya Congo, Denis Sassou Nguesso, mu nama ibera mu mujyi wa Brazaville, yiga  kurusobe rw’ibinyabuzima n’amashyamba.

Iyo nama irabera mu kigo cy’Inama Mpuzamahanga cya Kintélé guhera kuri uyu wa 26 kugeza ku wa 28 Ukwakira 2023.

Iritabirwa kandi na Perezida wa Gabon Brice Oligui Nguema, abandi Bakuru b’Ibihugu 10, abavuga rikumvikana ku rwego mpuzamahanga ndetse n’abandi barenga ibihumbi 3000.

Ikinyamakuru Jeune Afrique cyanditse ko muri iyi nama yiga ku rusobe rw’ibinyabuzima n’amashyamba hazanabaho gushyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa ikigo cyo kubungabunga uruzi rwa Amazon (Amerika), uruzi rwa Congo (Afurika), n’urwa Borneo Mekong (Asia), ahabarizwa urusobe rw’ibinyabuzima hafi ku kigero cya 80% ku Isi muri gahunda yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

KAMALIZA AGNES

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 26, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE