Sudani: Amashyaka atavuga rumwe yiyemeje guhagarika amakimbirane

Guverinoma y’inzibacyuho ya Sudani iyobowe na Abdel Fattah Al-Burhan n’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bashyize umukono ku masezerano y’amahoro ya Juba ya 2020.
Ku wa 24 Ukwakira bemeranyije ko bahosha amakimbirane akomeje kurangwa hagati y’ingabo z’abasirikare bahanganye.
Malik Agar, umuyobozi wungirije w’Inama y’ubutegetsi bw’inzibacyuho ya Sudani, yahamagariye amashyaka atandukanye gushaka igisubizo cy’ibibazo bikomeje kugaragara muri Sudani.
Ati:”Intambara yo muri Sudani igira ingaruka mu karere no ku ihembe rya Afurika, kandi guhagarika intambara byaterwa n’uburyo dushobora gukemura ibibazo by’imbere binyuze mu kuganira ku buryo bwo kubikemura”.
Yashinje ibihugu bimwe na bimwe ko bidashakira amahoro Sudani no gukongeza umuriro mu mirwano hagati y’ingabo za Sudani (Saf) ziyobowe na Al-Burhan n’ingabo z’abatabazi (RSF) kugira ngo bigarurire uduce tumwe na tumwe twa Sudani.
Iyi nama yitabiriwe n’imitwe 14 ya politiki igamije gusuzuma amasezerano y’amahoro ya Juba yashyizweho umukono mu Kwakira 2020 ndetse anashaka uburyo bwo gukemura ibibazo biriho ubu.
Tut Gatluak Manime, Umujyanama wa Perezida wa Sudani y’Epfo mu by’umutekano yavuze ko Juba yatangije inama ngishwanama yo guhuza amashyaka yose yo muri Sudani hagamijwe gukemura amakimbirane yabaye ku ya 15 Mata mu murwa mukuru wa Sudani, Khartoum.
Amakuru yatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima ya Sudani avuga ko muri Sudani hagaragaye imirwano simusiga hagati ya Saf na RSF i Khartoum no mu tundi turere kuva ku ya 15 Mata.
Ishami Mpuzamahanga ryita ku bimukira (IOM) rivuga ko abantu bagera kuri miliyoni 5.8 bimuwe mu gihugu cya Sudani ndetse no hanze yacyo kubera amakimbirane amaze igihe.
KAMALIZA AGNES