Muhanga: Batunguwe n’uko kwereka abana amashusho y’urukozasoni ari icyaha

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 25, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Abaturage batuye mu Murenge wa Cyeza batunguwe n’uko kwereka abana amashusho y’urukozasoni baba barimo gukorera abana ihohoterwa bibutswa ko ubikoze aba akoze icyaha gihanwa n’amategeko, bemeza ko bagifite ubumenyi buke ku byaha bikorerwa abana.

Mu kiganiro na Imvaho Nshya bavuga ko umwana wajyanywe mu birombe by’amabuye y’agaciro na Kariyeri no kwereka abana amashusho y’urukozasoni byose biganisha ku byaha bihanwa n’amategeko y’u Rwanda.

Bamurange Martha avuga ko atunguwe nuko hari ababikora cyangwa bakarebana nabo filime zirimo imikino y’abakuru kandi ugasanga birabagiraho ingaruka tukanakora ibyaha tutabizi.

Yagize ati: “Ku bwanjye ndatunguwe kuko hari abantu rwose bereka abana bene aya mashusho kandi hari na Filime zigaragaramo iyi mikino y’abakuru kandi usanga na bo bakunda gushaka uko babikora ariko dusobanukiwe yuko biri mu bigize icyaha”.

Mushimiyimana Jean Paul avuga ko benshi mu babyeyi bakwiye guhugurwa kuko hari ibyaha bakora ugasanga ufashe telefoni ugashyiramo ibyo bintu yayifata ugasanga arimo kubireba byarangira agashaka kubikora nawe kuko yabibonye.

Ati: “Hari amategeko dukwiye kujya duhinduraho kuko hari uburenganzira bwicwa nkana bikajyana n’ubumenyi buke  hari n’ababyeyi usanga bahaye abana telefoni agahita abigwaho akabireba uba urimo kubimwereka kuko ejo azashaka nawe kubikora bitume akora ihohotera”.

Ingabire Marie Jeanne avuga ko hari aho usanga bareba filime ziganjemo amashusho y’urukozasoni bityo bakaba bakora ibyaha byatuma bafungwa kuko baba bangiza abana b’igihugu batabizi.

Yagize ati: “Akenshi usanga hari aho bareba filime ziganjemo amashusho y’urukozasoni kandi bakazereka abakiri bato cyangwa abazitanga na bo bakwiye kujya bashishoza kuko baba bangiza abana b’Igihugu cy’ejo hazaza”.

Umukozi wa RIB mu ishami rishinzwe gukumira no kurwanya ibyaha, Mwenedata Philbert avuga ko buri mu turage wese wereka umwana amashusho y’urukozasoni aba amukorera ihohoterwa kuko n’abashaka kubasambanya hari igihe babanza kubereka aya mashusho kandi baba bakora ibyaha bihanwa n’amategeko.

Yongeraho ko umwana akwiye kubungabungwa,  agasigasirwa kugira ngo abashe gukura neza aterekwa ayo mashusho kuko igikenewe cyane ni uko hasigasirwa imikurire y’umwana agakura neza  akazagirira igihugu akamaro.

Uhamijwe icyaha cyo gukwirakwiza amakuru y’urukozasoni hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga, gihanwa n’itegeko no 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018, ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga mu ngingo ya 38, ivuga ku ‘Gutangaza amakuru y’urukozasoni hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga.

Iyo ngingo ivuga ko umuntu wese, utangaza, wohereza cyangwa utuma hatangazwa ubutumwa ubwo ari bwo bwose bw’urukozasoni, akoresheje mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1,000,000Frw) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2,000,0000Frw).

Iyo ubutumwa bw’urukozasoni buvugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo, budahuye n’ukuri cyangwa bureba umwana, uwahamwe n’icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5), n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1,000,000Frw) ariko atarenze miliyoni eshatu (3,000,000Frw).

AKIMANA JEAN DE DIEU

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 25, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE