Umusirikare wa EACRF yiciwe mu Burasirazuba bwa DRC

Umusirikare wa Kenya wari mu ngabo z’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba (EACRF) yiciwe i Kibumba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) nyuma y’igitero cy’inyeshyamba.
Umuvugizi w’ingabo za DRC Lt-Col Kaiko Ndjike arashinja M23 kuba nyirabayazana no kugaba igitero kuri EACRF ariko yo ntacyo yahise itangaza.
Ku wa 24 Ukwakira Lt-Col Kaiko Ndjike, umuvugizi w’ingabo za DRC mu majyaruguru ya Kivu, yavuze ko “M23 yagabye igitero cy’umuriro cyatumye hapfa ingabo zaje kubungabunga amahoro zaturutse muri EACRF.”
Nubwo M23 ntacyo ivuga ku byo ishinjwa ariko urwo rupfu ni rwo rwa mbere rubarwa nk’igihombo mu ngabo za EACRF zoherejwe muri DRC mu Ugushyingo umwaka ushize.
Mu gitondo cyo ku wa Kabiri, ingabo za Congo zashinje M23 ” imirwano mu gutera ibirindiro bya FARDC muri Pariki ya Virunga” mu majyaruguru ya Kivu.
Hagati aho, Kinshasa yavuze ko “izubahiriza amasezerano y’Abakuru b’Ibihugu ya Luanda na Nairobi,” ashyiraho imirwano hagati ya M23 n’ingabo za RDC.
Imirwano iherutse kubera hafi ya Goma ingabo za Congo zishinja M23 kwica abaturage, ariko M23 ntibikozwa no mu bihe byashize bashimangiye ko bafite uburenganzira bwo kurengera impande zabo, ahubwo bashinja FARDC kuba yarakoresheje inyeshyamba zifatanije mu kubatera.
Mu kwezi gushize, habaye imirwano ikaze ya buri munsi hagati y’inyeshyamba za M23 n’imitwe yitwara gisirikare yitwa Wazalendo .
Ingabo z’Akarere ka Africa y’Iburasirazuba EACRF zigamije gufasha DRC kugarura amahoro ariko mu ntangiriro z’Ukwakira, Kinshasa yavuze ko itazongera manda ya EACRF mu gihe izaba irangiye ku ya 8 Ukuboza.
KAMALIZA AGNES