M23 yerekanye intwaro zikomeye zirimo Drones yambuye FARDC

Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo hatangiye gukwirakwira amashusho agaragaza intwaro zo mu bwoko butandukanye inyeshyamba za M23 zamaze kwambura igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’imitwe gishyigikiye.
Ni intwaro Umuvugizi wa M23 Major Willy Ngoma avuga ko wafatiye mu mirwano imaze iminsi hagati ya M23 n’ingabo za Leta n’abazifasha barimo ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bw’iki gihugu ryiswe Wazalendo, rigizwe n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, inyeshyamba zinyuranye n’abacanshuro b’abazungu.
Iyi ntambara yari imaze igihe yaratanze agahenge ariko ku ya 1 Ukwakira ni bwo yongeye kubura, abari ku ruhande rwa Congo bavuga ko bashaka kwirukana M23 mu bice byose ifitemo ibirindiro.
Mu ntwaro M23 yerekanye harimo izigezweho zisanzwe zikoreshwa n’umutwe w’abasirikare barinda Perezida Félix Antoine Tshisekedi, iz’umutwe w’abasirikare kabuhariwe uzwi nka Hibou ndetse n’iza ba mudahusha (Snippers).
Umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare, Major Willy Ngoma, yavuze ko abasirikare b’iyi mitwe yombi bari muri benshi M23 imaze iminsi ihanganye na bo; ibitandukanye n’ibyo Leta ya Congo ivuga ko abarwana na M23 ari inyeshyamba zigize imitwe ya Wazalendo atari ingabo za FARDC.
Major Willy Ngoma yavuze ko uretse FARDC, M23 inahanganye ku rugamba n’abarimo FDLR, APCLS, Nyatura ndetse n’abacanshuro b’abazungu basanzwe bakorana na FARDC.
Mu mbunda uyu mutwe werekanye harimo za Machine Gun ndetse n’izindi mbunda ziremereye z’amoko atandukanye ziriho n’ibirango by’ingabo za Congo.
Hari ibyombo byifashishwa mu itumanaho rya gisirikare yaba ku rugamba n’ahandi, indege nto zitagira abapilote (drones) n’izindi.
Uyu mutwe uvuga ko izo ntwaro werekanye ari nke ugeranyije n’izo bamaze gufata, kuko ngo ufite intwaro nyinshi wafashe ndetse n’abarwanyi wafashe mpiri bari muri iyi mitwe ya Wazalendo.
Major Ngoma kandi yongeye kwerekana ukuntu M23 ibabazwa n’uburyo ingabo za FARDC n’abambari bazo bakomeje kwica abaturage b’inzirakarengane bazizwa uko baremwe ndetse n’ururimi bavuga, bityo akamenyesha Umuryango Mpuzamahanga ko M23 ishaka ko habaho ibiganiro na Leta ya Congo byo gukemura ibibazo mu mahoro, nkuko inama z’Abakuru b’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba byabereye mu Mijyi ya Luanda muri Angola, i Nairobi muri Kenya n’i Bujumbura mu Burundi zabisabye.
Maj Ngoma ashimangira ko mu gihe ingabo za Congo (FARDC) zizaba zikomeje kwica abaturage , M23 yiteguye gukomeza kubarindira umutekano.




NTAWITONDA JEAN CLAUDE